Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yagaragaye mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, acungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda aho yitabiriye irahira rya mugenzi we Touadera.
Ibi byabaye ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki ya 29 Werurwe 2021 ubwo Ndayishimiye yitabiraga irahira rya Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique.
Irahira rya Perezida Touadéra riteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021 ubwo arahirira kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka itanu.
Perezida Ndayishimiye ubwo yakirwaga na mugenzi we Touadéra ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangui bombi bari bacungiwe umutekano n’abasirikare b’u Rwanda kugira ngo abo bakuru b’ibihugu byombi hatagira igihungabanya umutekano wabo nk’uko bigaragazwa n’amafoto y’ibiro bya Perezida w’u Burundi.
Ingabo z’u Rwanda zagaragaye zicunga umutekano wa Perezida Ndayishimiye nubwo we yigeze kuvuga ko u Rwanda ari igihugu cy’indyarya kandi kiyorobeka ubwo yasuraga intara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.
Kuva icyo gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wanze gusubira mu buryo nubwo u Rwanda rwagaragaje kenshi ko rubishaka u Burundi bugakomeza kwinangira no kugaragaza amananiza.