Abaturage ba Centrafrique bariye karungu nyuma yo kubona abasirikare 150 bivugwa ko bageze mu mujyi wa Bangui mu byumweru 2 bishize, aho bavuga ko kugera mu gihugu kwaba basirikare bisobanuye ko u Rwanda rugikomeje umugambi wo gushyigikira Perezida Touadera ushaka guhindura itegekonshinga agamije kwitoza muri manda ya gatatu.
Ikinyamakuru corbeaunews-centrafrique.org cyanditse ko aba basirikare b’u Rwanda bivugwa ko baje bava mu mutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda (Special Forces). Bakomeza bavuga ko izi ngabo uko ari 150 zikigera i Bangui zahise zijyanwa mu kigo gisanzwe kibamo abasirikare b’u Rwanda cya Ouango kiri mu murwa mukuru Bangui.
Aba basirikare badasanzwe b’u Rwanda i Bangui bagiyeyo ku busabe bwa Perezida w’iki gihugu Faustin Alchange Touadera.
Abenshi mu baturage ba Bangui biganejmo abadashyigikiye ko itegekonshinga rya Centrafrique rihinduka, bavuze ko ibirimo gukorwa n’u Rwanda ari igikorwa kigamije gushyigikira inyungu bwite za Perezida Touadera ubwe, aho kuba ku nyungu rusange z’abaturage.
Iki kinyamakuru kivuga ko cyameneye amakuru ko aba basirikare b’u Rwanda bageze muri Centrafrique nyuma y’ibyumweru bibiri hageze ibikoresho bazakoresha bahageze.
Kugeza ubu imibare y’abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi bagera ku 2000. Hari kandi abandi basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA).
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda , Dr Vincent Biruta, ubwo yari muri Centrafrique, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zihari ku masezerano y’abakuru b’ibihugu byombi, aho bahawe inshingano zo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu na bimwe mu bigo bya Leta, cyane cyane ibiri mu murwa mukuru Bangui.