Umuryango w’abibumbye wavuze ko uhangayikishijwe n’ibigo by’abanyamahanga bigirana amasezerano rwihishwa na Guverinoma ya Centrafrique bikoreherezayo abasirikare.
BBC ivuga ko ONU yanavuze ko ihangayikishijwe n’umubano wa hafi izo kompanyi n’abazikorera bafitanye n’ingabo zayo zibungabunga amahoro muri icyo gihugu MINUSCA.
Iki gihugu cyibasiwe n’imirwano hagati y’urugaga rw’inyeshyamba ruyobowe n’uwahoze ari Perezida François Bozizé ndetse n’ingabo za leta.Ingabo za leta zishyigikiwe n’ingabo za ONU ziri mu butumwa buzwi nka MINUSCA hamwe na kompanyi za gisirikare zo mu Burusiya.
Muri raporo yasohowe ku wa 31 Werurwe 2021, itsinda ry’impuguke za ONU rivuga ryabonye amakuru y’iyicwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga.
Ibi bikorwa bigayitse byose byitirirwa kompanyi za gisirikare z’abikorera ziri muri Centrafrique zikorana n’ingabo z’iki gihugu .
Iyo raporo yongeraho ko hamwe na hamwe izo kompanyi zikorana n’ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Iyi raporo kandi ivuga ko iyicwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga rivugwa ririmo no kwica abantu mu kivunge, gufunga abantu mu buryo budasobanutse n’ibindi.
Hari kandi n’iyicarubozo mu gihe cy’ibazwa ndetse no kuzimiza abantu bakaburirwa irengero, nkuko iyo raporo ikomeza ibivuga.
Guhatira abaturage b’abasivile guta ingo zabo no kwibasira ibikorwa by’abasivile nta kurobanura ndetse n’abakora mu rwego rwo gutanga imfashanyo.
Itsinda ry’impuguke za ONU zakoze iyi Raporo rinenga kuba nta ntaperereza ryakozwe no kuba nta muhate uriho wo gutahura abashinjwa gukora ibyo byaha .
Izi mpuguke za ONU zasabye leta ya Centrafrique n'”abo bafatanya bo mu mahanga” gukurikiza ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga.