Liyetona Feïkéré ukekwaho kuba yaraganiriye kuri telefoni n’umwe mu bahungu b’uwahoze ayobora Centre Afrika François Bozizé, yatawe muri yombi afungirwa mu birindiro bya MINUSCA iNdélé. Aho azavanwa yimurirwa i Bangui.
Umuryango w’uyu mujandarume wafunzwe wahise wamagana iri fungwa aho bavuga ko ari ugucecekesha abaturage bitwaje ko basanzwe bafitanye umubano mwiza n’umuryango wa Gen . Bozize wahoze ayobora iki gihugu.
Kuwa 27 Mutarama 2021, ahagana mu ma saa saba z’ijoro, i Ndélé, i Bamingui-Bangoran, umuliyetona w’abajandarume (FSI), witwa Féïkéré, nibwo yatawe muri yombi azira kuba yaravuganye n’umuhugu wa Jenerali Bozizé, umuyobozi w’ihuriro Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC).
CNC ivuga ko uyu mujandarume wafashwe ashinjwa kugirana ibiganiro n’abo mu muryango wa Bozize yahise afungirwa mu kigo cy’ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butmwa bw’amahoro muri Centre Africa MINUSCA kiri ahitwa i Ndélé aho azavanwa yerekezwa muri gereza yo mu murwa mukuru Bangui.
Hari hamaze iminsi Inzego z’umutekano zishyizeho itsinda ridasanzwe rishinzwe gukora iperereza ku basirikare n’abajandarume bakekwaho gukorana n’uruhande rw’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Faustin Touadera.
Lieutenant Féïkéré akomoka mu bwoko bwa Gbaya bw’uwahoze ari Perezida François Bozizé. Ari naho bahereye bamukeka ko ashobora kuba akoranira bya hafi n’inyeshyamba za CPC.
Ishami rishinzwe kugenza ibyaha (SFC) rikomeje iperereza ku bantu benshi bari mu ngabo na Jandarumori bakomeje kwigomeka kuri Leta bagahitamo gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwatowe n’abaturage muri Centre Africa.