Kuwa 30 Mata 2021, Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zashyikirije perezida Faustin Archange TOUADERA raporo zivuga ko ikubiyemo ibyaha birimo Gufata ku ngufu abagore,kwica , gushimuta abantu no kubatoteza bikabaviramo gupfa n’ibindi bavuga ko bikorwa n’ingabo za Centrafrique zifatanije n’iz’u Rwanda n’Uburusiya basanzwe bakorana.
Nkuko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasomwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Centrafrique Ange-Maxime Kazagui, yavuze ko ibi MINUSCA ivuga muri iyi raporo yiswe “
RCA:Guverinoma yamaganye ibirego birimo no gufata ku ngufu MINUSCA ishinja ingabo zirimo n’iz’u Rwanda
Kuwa 30 Mata 2021, Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zashyikirije perezida Faustin Archange TOUADERA raporo zivuga ko ikubiyemo ibyaha birimo Gufata ku ngufu abagore,kwica , gushimuta abantu no kubatoteza bikabaviramo gupfa n’ibindi bavuga ko bikorwa n’ingabo za Centrafrique zifatanije n’iz’u Rwanda n’Uburusiya basanzwe bakorana.
Nkuko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasomwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Centrafrique Ange-Maxime Kazagui, yavuze ko ibi MINUSCA ivuga muri iyi raporo yiswe “tableau des violations commises par les acteurs étatiques/forces bilatéral décembre 2020 à avril 2021” atari ukuri.
Kubwa Guverinoma ya CAR ngo MINUSCA yarabatunguye ishyira hanze ibintu idafitiye ibihamya kuva bigitangira.
Kazagui yakomeje avuga ko ubundi ibishingirwaho ngo Raporo ihabwe agaciro biba binaturuka kuko abayikoze baba barumvishe impande zombi zirebwa n’ikibazo , ari nayo mpamvu Guverinoma ya CAR yemeza ko iyi raporo ikubiyemo ibinyoma.
Yagize ati” Ntibigeze babaza uruhande rwa Leta ngo rugire icyo ruvuga kubyo abasirikare barwo bashinjwa yewe n’izi ngabo z’ibindi bihugu ziba muri Centrafrique ntizigeze zibazwa ngo hagaragaremo uruhande rwazo.
Kuva iyi raporo ya MINUSCA yashyikirzwa Perezida Archange TOUADERA kuwa 30 Mata 2021 , yahise ashyiraho itsinda rishinzwe kuyisuzuma no gukora iperereza mu biyivugwamo.Ni itsinda riyobowe na Minisitiri w’ubutabera w’iki gihugu Flavien M’bata.
atari ukuri.