Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22Gashyantare 2021, ingabo z’u Rwanda, iza Centrafrica n’iz’Uburusiya zatangiye ibikorwa byo kwigarurira ibyahoze ari ibirindiro by’inyeshyamba za CPC zikomeje kugenda zimuka rwihishwa ntibamenye aho zarengeye.
Amakuru aturuka muri Centrafrica avuga ko ibikorwa by’izingabo zihuje, byahereye mu gace ka Bria gafatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Haut-Kotto yamaze igihe kinini yarigaruriwe n’inyeshyamba za CPC ziyobowe n’uwahoze ari perezida Francois Bozize.
Ingabo za Centrafrica ziherutse gufata umujyi wa Ippy nizo zihuje n’iz’u Rwanda n’Uburusiya zijya mu mujyi wa Bria, aho bivugwako zimaze gukora ibirometero birenga 30 zinjira ku butaka bwa Bria.
Igisirikare cya Centrafrica cyatangaje ko mu mujyi wa Bria , hari hasanzwe hari ibirindiro bibiri bikomeye, harimo ibyingabo za front populaire pour la renaissance de Centrafrique (FPRC) ziyobowe na Nourredine Adam n’iza Mouvement patriotique pour la Centrafrique (MPC) ziyobowe n’umucanshuro w’umunya-tchad Mahamat Alkhatim. Izi nyeshyamba zose zo muri iyi mitwe zikaba zatangiye kwitegura guhunga, uretse umutwe umwe wa UPC washinzwe kurinda agace mu gihe ingabo zihateye ziri bube zihageze.
Inyeshyamba za CPC zabaye nk’izicika intege mu minsi yashize, ubwo zatangiraga kwivana mu duce zari zimaze iminsi zigenzura zikerekeza ahantu hatazwa, aho bikwekwa ko zagiye kwisuganya no gushaka ubundi bushobozi buzazifasha gukomeza urumba.
Iyo foto ya burende mwabwshye mwandikaho RDF sibyo kuko ntitunga ibimodoka bishaje nkibyo!!!!