Perezida w’u Burundi Maj. Gen Evariste Ndayishimiye akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu yahaye impanuro abasirikare b’u Buruundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique(MINUSCA).
Kuva kuwa Mbere tariki 29 Werurwe 2021,Perezida w’u Burundi ari muri Centrafrique aho yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we Faustin Archange Touadera uheruka gutsinda amatora aheruka yakurikiwe n’imvururu n’ibitero bikomeye by’umutwe wa CPC urwanya ubutegetsi.
Amakuru atangwa n’ibiro bya Perezida w’u Burundi, avuga ko iki gikora cyakozwe na Ndayishimiye kigamije guha impanuro, ku myitwarire no guzitera akanyabugabo bijyanye n’uko umwuka mwiza ugaragara mu ngabo ariwo utuma zigera ku nshingano z’iba zarashinzwe.
U Burundi n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byatanze ingabo ziri mu mutwe w’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).