Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Kinshasa Gen. Leon Richard Kasonga yatangaje ko abanzi b’amahoro bazatsindwa n’igitutu barimo gushyirwaho n’abaturage ba Congo bafatanyije n’ingabo za FARDC.
Yagize ati: “abanzi b’amahoro muri teritwari ya Beni na Lubero bazatsindwa n’igitutu cy’abaturage n’abasirikare.”
Kuri iki cyumweru nibwo Gen. Kasonga yatangaje ko ibirindiro by’inyeshyamba biherereye mu nkengero z’umugi wa Beni ubu bigoswe n’ingabo za Congo.Yavuze ko ibyo babikesha ubufatanye bafitanye n’abaturage babaha amakuru nyayo kandi ku gihe ku mikorere y’zo inyeshyamba .
Yagize ati:” Aho baba bari hose,aho baba bihishe hose bagiye kotswa igitutu n’abaturage cyiyongera kucyo botswaga n’igisirikare kugira ngo aba banzi b’abiyahuzi bamburwe intwaro burundu maze teritwari ya Beni,imigi nka Butembo na Lubero igire amahoro arambye ndetse aho kugira ngo umutungo w’igihugu cyacu ushyirwe mu kubungabunga amahoro harwanywa iyi mitwe yitwaje intwaro ahubwo ushyirwe mu bikorwa remezo ndetse no mu mibereho myiza y’abaturage bacu.”
Gen.Kasonga yashimangiye ko ibi bizagerwaho ku bufatanye n’abaturage.Yagize ati: “Ndagira ngo nongere nsabe abaturage ba hano Beni,Butembo na Lubero bose hamwe nk’abitsamuye bagire intumbero imwe n’igisirikare cya FARDC duhashye aba bicanyi,aba biyahuzi,aba batubahiriza amategeko barambike intwaro hasi bambuke imipaka batahe mu bihugu byabo kubera ko hano si iwabo.”
Inkuru ya radiookapi.net