Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri, aravuga ko abaturage 3 n’abayobozi b’imidugudu bishwe.
Ibyo bikaba byabereye mu midugudu ya Belu mu ijoro ryo kuwa Nzeri 2020, abishwe bakaba baricishijwe imihoro n’amashoka. Umudugudu wa Belu ukaba uherereye muri 12Km ugana mu majyepfo ya Banyari Tchabi, muri Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri.
Isooko y’amakuru ya Rwandatribune mu Ntara ya Ituri iremeza ko abo bantu bishwe mu masaha ya saa saba z’ijoro rishyira kuwa gatatu taliki ya 09 Nzeri 2020.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera mu gace ka Teritwari ya Irumu, Umuyobozi w’urubyiruko yemeje ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi b’Abagande b’umutwe wa ADF NALU, kikaba cyarahitanye Abayobozi b’imidugudu ya Banditeku na Bandimboma 2. Ubu bwicanyi bukaba bwarisasiye n’abagore batatu.
Iki gitero kikaba cyarabanjirije ikindi cyabaye kuwa 07 Nzeri mu gace ka Tieti ho muri Gurupoma ya Boyo, kikaba cyarahitanye Umuyobozi Gakingo wo muri ako gace ndetse n’abasivili umunane.
Hamaze iminsi agace ka Ituri kibasiwe n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa ADF NALU Inyeshyamba bivugwa ko zikomoka mu gihugu cya Uganda ndetse n’umutwe w’Abanyekongo wa CODECO.
Mwizerwa Ally