Mu myaka itatu ishize ibitero by’inyeshyamba za Mai Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu misozi miremire ya Minembwe byakomeje kwibasira abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse bagasahurwa inka zabo, uhereye muri Teritwali ya Uvira muri Gurupoma ya Bijombo ukageza i Lulenge hanyazwe inka zigera ku 120000 nk’uko byatangajwe na societe sivile ikorera i Minembwe.
Nubwo abaturage bo mu misozi miremire ya Minembwe bari bamaze igihe bafite agahenge gato k’ibitero bya Mai Mai zitandukanye, ikibazo cyo kunyagwa inka hagati y’Abanyamulenge n’Abafulero gikomeje guteza impagarara.
Icyo abaturage b’Abanyamulenge bakomeje kwibaza kuri ubu ni aho inka zabo zigera 120000 banyazwe na Mai Mai Biloze Bishambuke [umutwe w’abarwanyi] bo mu bwoko bw’Abafulero batazi aho ziherereye dore ko igisirikare cya FARDC cyari cyabijeje ko zigomba kugaruzwa nyuma y’aho zari zimaze gushimutwa n’inyeshyamba za Mai Mai Biloze Bishambuke.
Hagati aho kuya 15 Gicurasi uyu mwaka na none zimwe mu nsore sore z’Abanyamulenge zibumbiye mu mutwe wa Twirwaneho nazo zagabye igitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abafulero mu rusisiro rwa Kashesha mu majyaruguru ya Minembwe maze nabo babanyaga inka zigera kuri 90.
Abaturage b’Abafulero bavuga ko banyazwe inka zabo bari basanzwe biyororeye naho ku ruhande rw’Abanyamulenge n’abo bakavuga ko ari inka zabo zari zaranyazwe na Mai Mai bo mu bwoko bw’Abafulero zagaruwe. Ikibazo gikomeje kugorana ni ukumenya niba izi nka ari iz’Abanyamulenge koko cyangwa ari iz’Abafulero
Nyuma yaho insoresore zo mu bwoko bw’Abanyamulenge zigabiye icyo gitero ndetse zikananyaga abo mu bwoko bw’Abafurelo inka bavuga ko bagaruje izabo, Capt Dieudonne Kasereka umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 yahise avuga ko ingabo za FARDC zahise zikurikira izo nsoresore zo mu mutwe wa Twirwaneho kugirango bagaruze izo nka maze zisubizwe banyirazo.
Amakuru agera kuri rwandatribune.com ni uko izo nka z’Abafulero zajyanywe mu birindiro by’umutwe wa Twirwaneho biherereye i Gakangara maze bahamagara abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ngo barebe ko haba harimo izabo.
Ibi byazanye umwuka mubi hagati ya FARDC n’umutwe wa Twirwaneho dore ko uyu mutwe wari washatse kwitambika ingabo za leta zagombaga koherezwa mu birindiro bya Twirwaneho ngo zigaruze inka z’Abafulero uyu mutwe wari wanyaze.
Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko FARDC yakoze amakosa mu kugaruza izo nka kuko bafashe inka z’abaturage bazitiranya nizanyazwe na Twiraneho.
Bamwe mu baturage b’Abanyamurenge bavuga ko inka zimaze kubashiraho ndetse ko bamaze kurambirwa urugomo bakorerwa na Mai Mai yo mu bwoko bw’Abafulero. Bavuga ko imisozi myiza Imana yabaremeye ikomeje kubabera amatongo mu maso yabo
Umwe ugeze mu zabukuru utarashatse kuvuga amazina ku mpamvu z’umutekano we yagize ati:inka zacu ziri kugenda zidushiraho, bitewe n’urugomo dukorerwa na Mai Mai.
Ubu aka gace gasigaye kambaye ubusa, bene wacu benshi barahunze. Mai Mai y’Abafurero bavuye mu Gitumba n’abavuye Mirimba batubagira inka izindi bagasahura kumugaragaro abantu bose barebera,uyu musaza akaba asaba bene wabo b’Abanyamurenge aho bari hose ko bakusanya intwaro n’amasasu bakoherereza bene wabo bakivuna ibitero by’Abafurero.
Kuva amakimbirane hagati y’Abanyamulenge n’Abafulelo yatangira muri mata 2017 kugeza ubuhamajije kwangirika ubintu byinshi, inzu zaratwitswe abantu batari bake nabo barishwe ndetse n’inka nyinshi zirasahurwa, bakaba bakomeje gushinja igisirikare cya FARDC kutagira icyo babikoraho kandi byose biba babireba.
Hategekimana Claude