Ingabo zigera 120 za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) zibarirwa muri OZACAF mu mujyi wa Beni , ubwo zari mu myiyereko ya buri cyumweru , zakanguriwe kuri uyu wa gatanu kuwa 31 Mutarama 2020 kwirinda icyorezo cya Ebola.
Abakangurambaga ku kurwanya iki cyorezo cya Ebola muri aka gace bari bahari kugira ngo bakurikirane ubu bukangurambaga.
Mu kubicengeza muri izi ngabo za FARDC muri Kivu y’amajyaruguru , Koloneli Léonard Mpoyi ashimangira ko ubu bukangurambaga ari ingenzi.
Aragira ati « Nakanguriye ingabo kwirinda Ebola ariko abaganga batwumvisha ko ijanisha rigaragaza ko icyorezo cya Ebola kigihari. Ari nayo mpamvu nka njye Komanda , ushinzwe kwitanga no gukunda igihugu mu ngabo , mfatanije n’itsinda ryo kurwanya iki cyorezo , twahisemo kujya guhugura ingabo aho ziherereye , imiryango yabo no kubashishikariza kumenya ibyiza by’urukingo rw’indwara iterwa na Virusi ya Ebola. Ingabo zabyumvise vuba. »
Akimara gukingirwa iki cyorezo , Koloneli Léonard Mpoyi , arizera ko n’ingabo zigiye kugera ikirenge mucye mu minsi mike.
SETORA Janvier