Imirwano irakomeje mu bice byose by’ibirindiro byabagamo inyeshyamba za FDLR, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, iyi mirwano izi nyeshyamba zihanganyemo n’ingabo za FARDC umutwe wa FDLR umaze gutakarizamo abarwanyi barenga 118 mu gihe abagera muri 67 bamaze kwishyira mu maboko ya MONUSCO, abandi bakaba bariguhungira mu gihugu cya Uganda mu nkambi za Cyak ya 1 na Rwamanja.
Kugeza ubu icyari ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa Kazaroho na Tongo, byose bibarizwa muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuru byamaze kugwa mu maboko ya FARDC, hiyongeraho indi nkambi yari ahitwa Mayi ya Cunvi na Biruma, izi nkambi ku munsi w’ejo kuwa 5 nazo zamaze kugwa mu maboko ya FARDC.
Bivuze iki gutakaza Kazaroho kuri FDLR?
Mu myaka itanu ishize ubwo ibirindiro bikuru bya FDLR byatwikwaga n’Inyeshyamba z’Abandandi zizwi nka Mai Mai Candayira, izo Nyeshyamba zirukankanye FDLR ziyikura ahitwa Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero, nta yandi mahitamo FDLR yari ifite yahise iza muri Rutshuru ihitamo agace ka Kazaroho bahita muri Prezidansi, ako gace kakaba kagoswe n’umugezi wa Milindi, uyu mugezi FDLR yawukuragamo umusaruro w’uburobyi bwayinjirizaga 40% by’amafaranga yinjizaga.
Muri iri shyamba kandi riri muri Pariki ya Nyamuragira FDLR yabyazagamo amakara ku buryo 45% yagemurwaga I Goma yavaga aho muri Kazaroho, bariyeri yasoreshaga abahinzi b’abakongomani yabaga ahitwa ku Rusovu iyi bariyeri yaverisaga ibihumbi 8 by’amadorari ku munsi ahwanye na 15%, hakiyongeraho amasambu yahingwagamo imyaka nk’ibigori, ibishyimbo n’urumogi ku butaka bufite ubuso bwa hegitari ibihumbi bitatu.
Bivuze ko gutakaza Kazaroho kuri FDLR bishobora kuzagira ingaruka z’ubukungu bw’uyu mutwe hakwiyongeraho n’uko Kazaroho yari yegereye ibigo nderabuzima bya Kabizo na Tongo ariho basahuraga imiti ubundi bakahivuriza bikaza ari ibibazo bisanga ibindi dore ko hamaze kuboneka n’abanduye Corona virusi.
Umutwe wa FDLR ukuriwe na Gen.Iyamuremye Gaston umaze imyaka irenga 20 urwana wagiye utegura ibikorwa bikomeye bigafata ubusa aha twavuga nka Operation insecticide,Operation Speciale na Oracle du seigneur izi operasiyo zose nta n’imwe yaba yaratanze umusaruro byibuze ngo ifate n’ubutaka bw’u Rwanda bungana na hegitare.
Mu mwaka wa 2000 FDLR yari ifite abarwanyi barenga ibihumbi 8000 ubu bakaba basigaye ari 700 kandi abenshi ni abasaza. Abantu bakomeje kwibaza ukuntu umutwe w’inyeshyamba ushobora kumara imyaka irenga 22 urwana nta musaruro bitanga ko ahubwo ikiruta izi nyeshyamba ni uko zabivamo zikitahira nkuko abandi batashye.
Abasesenguzi mu bya politiki kandi bibaza amafaranga yirirwa akusanywa n’impunzi ziba hanze,avanwa mu busahuzi bw’amabuye y’agaciro,gutwikisha amakara,gusatura imbaho no gusoresha n’ibindi, ibi byose byinjiriza uyu mutwe amafaranga menshi gusa iyo uganiriye n’abahoze muri iyi mitwe ndetse n’abakirimo bavuga ko no kubona inkweto za bote, ubuvuzi, imyambaro n’udukoresho twibanze buri wese yirwariza ku giti cye ngo ntibatazi aho ayo mafaranga ajya yewe ntibazi niba hari n’imisanzu ihabwa FDLR,
Ibi kandi bibaye mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Rwandatribune.com bwerekana ko Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Lt.Gen.Byiringiro aza ku mwanya wa mbere mu bayobozi b’imitwe y’inyeshyamba bakize cyane.
Uyu mugabo imitungo ye myinshi nk’amato akorera mu Nyanja atalantika no ku cyambu cya Pointe Noir acungwa n’Umukobwa Ishimwe Agnes afite agaciro k’ibihumbi 250$ by’amadolari n’indi mitungo ye iri mu Bubiligi, mu gihe abarwanyi be birirwa bicira isazi mu maso.
Mwizerwa Ally