Col.Minani Jmv uzwi nka Kintu Murengezi wari Umunyamabanga wa Gen.Byiringiro yaba yishwe na Hibou Special Force
Imirwano yakomereje muri Kilinga, Gurupoma ya Gihondo, Zone ya Rutshuro ahari ibirindiro by’ubunyamabanga bwa FDLR nabyo bikaba bimaze kwigarurirwa na FARDC. Ibiri kuba kuri FDLR abasesenguzi batangiye kubihuza n’ibyabaye kuri CNRD UBWIYUNGE ku buryo mu minsi iri imbere hashobora gucyurwa abarwanyi benshi n’imiryango yabo.
Muri iki gitondo mu rukerera ingabo za FARDC wa mutwe udasanzwe HIBOU SPECIAL FORCE wongeye kugaba igitero simusiga kuri FDLR mu birindiro bya Batayo yitwa Sinayi mu mirwano imaze amasaha atatu yahosheje mu ma saa yine n’igice nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Gihondo mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, yemeje aya amakuru ko abarwanyi 43 ba FDLR bahasize ubuzima harimo na Col.Minani JMV wari Umunyamanga wihariye wa FDLR.
Abaturage babyiboneye n’amaso bavuga ko Ingabo z’Abahibu zagose ibirindiro bya Batayo ya FDLR yitwa Sinayi mu masaha ya saa kumi z’ijor,o imirwano itangira ubwo.
Abo baturage kandi bavuga ko benshi muri abo barwanyi bahise bakizwa n’amaguru abandi bamanika amaboko muri uko kurasana gukomeye ku buryo humvikanye urusaku rw’amabombe aremeye.
Mu nkuru y’ejo kuwa 14 Mata 2020 twababwiraga uko imirwano imaze iminsi mu birindiro bikuru bya FDLR aho Ingabo za RD Congo FARDC yabashije kwigarurira agace Inyeshyamba za FDLR zari zimazemo iminsi itanu zigenzura.
Iyi mirwano yabaye ejo ikaba yafatiwemo intwaro nyinshi ndetse uyu mutwe unatakaza abarwanyi benshi, aya makuru kandi yaje no kwemezwa n’ikinyamakuru cyandikirwa kuri murandasi cya FDLR cyitwa intabaza.com n’ubwo cyavuze ko ari impunzi zatewe wakwibaza impunzi zitunga imbunda zikanasoresha abaturage?.
Hashize iminsi Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Nyakubahwa Etienne Kisekedi Kilombo atangije urugamba rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo, umutwe wa FDLR ukaba ariwo w’ibanze mu mitwe igomba gusenywa bitarenze umwaka wa 2020 nkuko yabirahiriye, aho imirwano itangiriye yo guhiga uyu mutwe ukaba umaze gutakaza byinshi muri izo operasiyo.
Mwizerwa Ally