Ishyirahamwe rikurikirana iby’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko abantu bagera muri 36 bishwe n’umutwe w’abarwanyi wa ADF usanzwe urwanya Uganda ufite ibirindiro muri RDC.
Iri shyirahamwe ryitwa Kivu Security Tracker ryavuze ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 06 Kamena 2022 kibera mu gace ka Bwanasura muri Teritwari ya Irumu.
Umuyobozi w’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge muri Teritware ya Irumu, David Beiza, yavuze ko abakorerabushake babo babonye imirambo y’abantu 36 ahabereye ubu bwicanyi.
Iki gitero cyabaye mu gihe hubuye imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Igisirikare cya RDC (FARDC) aho buri ruhande rushinja kurugabaho ibitero.
Iyi mirwano ya M23 na FARDC, yaguyemo abasirikare babiri b’Igihugu ikomerekeramo abandi batanu.
Iyubura ry’imirwano hagati ya M23 na FARDC, byongeye kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC mu gihe ibi Bihugu byari byaratangiye inzira nshya y’umubano wari umaze kuba mwiza.
Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, wagiriye uruzinduko muri Congo Brazzaville, yongeye gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kwamagana ibi birego.
RWANDATRIBUNE.COM