Abarenga miliyoni zirindwi nibo bamaze kuva mu byabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bikomotse ku ntambara z’urudaca zikomeje kwibasira abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni bikubiye muri raporo yashizwe hanze na Amnesty International, aho yabisohoye muri iki Cyumweru turimo ahagana tariki ya 23Mata 2024.
Ivuga ko mu gihe cya mezi atatu gusa, abantu barenga miliyoni zirindwi bamaze kuvanwa mu byabo kubera intarambara zibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iyi raporo ivuga ko muri iyi minsi habaye isibaniro ry’intambara biturutse ku mitwe y’itwaje imbunda irwana yo ubwayo cyangwa irwanya leta y’icyo gihugu.
Aha niho hava imfu z’abaturage ibihumbi n’ibihumbi bishwe n’imitwe y’itwaje intwaro cyangwa n’abasirikare ba FARDC.
Amnesty International ivuga ko u Burasirazuba bwa RDC bumaze igihe burimo intambara, ko kandi iyo ntambara iterwa na CODECO, FDLR na ADF.
Mu myaka ibiri irenga byageze ku rundi rwego ni mu gihe M23 nayo yarimaze kubura imirwano aho isaba ko ubutegetsi bwa Kinshasa buha uburenganzira n’amahoro Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda kimwe n’abandi baturage biki gihugu.
Rwandatribune.com