Abarinzi 13 n’abaturage 4 ba Pariki y’Igihugu ya Virunga bishwe baguye mu gico cyetezwe na FDLR mu gace ku muhanda uturuka Rumangabo werekeza muri Pariki ya Virunga ikora ku Rwanda na Uganda ibarizwamo ingagi, ni muri Km50 uvuye i Goma.
Abo barinzi bari mu modoka 3 zari zishoreranye zirimo n’abasivili bari bahawe lifuti yaje kugwa mu gico (ambuscade).
Mu kiganiro amaze kugirana n’umunyamakuru wacu uri i Goma, Bwana Cosma Wilungula, Umuvugizi wa Pariki y’Igihugu ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje aya makuru.
Aho yagize ati: ni koko nk’uko bisanzwe abarinzi 13 bari bagiye mu kazi ko kurinda inyamaswa muri Pariki ya Virunga nkuko bisanzwe hari mu gitondo saa moya, ubwo imodoka zacu zari zishoreranye zaguye mu gaco katezwe n’abarwanyi ba FDLR bahita bicwa, sibo bonyine kuko bapfanye n’abaturage 3, abandi bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Goma.
Yakomeje agira ati: urebye izi nyeshyamba za FDLR zatuye umujinya aba baturage kubera imirwano bamazemo iminsi barwana na FARDC ariko ntekereza ko atariko barwana, watsinda iyihe ntambara wica abasivili? turasaba Leta yacu gukurikirana ibi bintu ababikoze bakazashyikirizwa inkiko.
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile ya Nyiragongo utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibi bikorwa byakozwe n’inyeshyamba za FDLR umutwe wa CRAP zaje ziyobowe na Liyetena Yvon.
Izi nyeshyamba zikaba zaje ziturutse ahitwa i Rugali. Mu bishwe harimo umukobwa witwa MUGISHO KULONDWA wari ufite ubukwe bwo gushyingirwa ejo kuwa 6 taliki ya 25 Mata 2020.
Mwizerwa Ally