Abantu babarirwa mu 1 700 barimo abari inyeshyamba, bavuye mu nkambi bari bacumbikiwemo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera imibereho mibi barimo.
Aba barwanyi, bavuga ko impamvu bavuye muri iyi nkambi bari baracumbikiwemo, ari uko ubuyobozi bwabafataga nabi.
Iyi nkambi yari icumbikiwemo aba bahoze ari abarwanyi, iherereye mu gace ka Mubambiro isanzwe inyuzwamo abari abarwanyi bagiye gusubira mu buzima busanzwe.
Capitaine Edmond Mayala Ntimba umuyobozi w’iki kigo, yemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko aba bantu bagiye babarirwa mu 1 700 barimo abagore n’abana 370.
Iyi nkambi iherereye mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma ahasanzwe hari icyicaro cy’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Capitaine Mayala yagize ati “Bamaze kugirwa abasivile, bagombaga kujyanwa mu bigo bibigisha imyuga ariko ntibyigeze bikorwa, rero bivumbuye.”
Yakomeje agira ati “Aba bantu bariho mu buzima bubi, babona icyo kurya mu buryo bugoye, muri macye hari impamvu nyinshi zatuma bivumbura.”
RWANDATRIBUNE.COM