Abarwanyi ba FLN barenga 1900 n’imiryango yabo bacyuwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu , tariki ya 21 ukuboza 2019. Ni abarwanyi bafatiwe matekwa ku rugamba mu mirwano y’ingabo za FARDC n’uduco twitwaje intwaro two mu gace ka Teritwari ya Kalehe kuva mu kwezi gushize k’ugushyingo.
Igikorwa cyo gucyura aba barwanyi cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kibera ku mupaka wa Rusizi 1 utandukanya umujyi wa Bukavu n’u Rwanda.
Mu bantu barenga 1900 harimo abarwanyi 71 ba FLN abagore n’abana babo bose bakaba barakuwe ku butaka bwa Kongo.
Muri iki gikorwa bari baherekejwe n’ingabo za FARDC. Bakigera ku mupaka bahise bakirwa bazanwa ku ruhande rw’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ingazo z’u Rwanda.
Umuvugizi w’agace k’imiryano ka 33 yemeza ko aba bose bari mu nkambi y’ingabo ya Nyamunyunyi muri Teritwari ya Kabare. Ni mu gihe ku wa mbere washize, himuwe icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abarwanyi bagera kuri 291.
Ni mu gihe kandi abarwanyi ba FLN bagera kuri 6 bizanye mu Rwanda ku bushake kuwa kane , tariki ya 19 ukuboza ubwo bishyiraga mu maboko ya MONUSCO mu gace ka Walungu.
Bari bitwaje imbunda 5 zo mu bwoko bwa AK47, amasasu 280 na radio y’itumanaho yo mubwoko bwa Motorola. Bajyanwe mu birindiro by’ingabo za MONUSCO mu gace ka Bukavu, bategereje gucyurwa mu Rwanda. Ukugabanuka kw’abarwanyi ba FLN ni umusaruro ukomoka ku bukangurambaga bwa ONU bwo kubashishikariza gushyira intwaro hasi bagatahuka.
IRASUBIZA Janvier