Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zatangaje ko kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira mu bitero zagabye ku barwanyi b’abanyamahanga , kuva ku itariki 4 Nzeri , muri teritwari za Fizi, Mwenga na Uvira muri Kivu y’amajyepfo, abarwanyi 27 bahasize ubuzima.
Imitwe yitwaje intwaro yibasiwe cyane ni FNL , inyeshyamba z’abarundi Uvira, Fizi na Mwenga.
Umuvugizi wa Operasiyo Sokola Kapiteni Dieudonné Kasereka agira « Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zirukanye ku ngufu zinigarurira agace karimo inyeshyamba z’abarundi ziyobowe na Aloys Nzabampema zari mu gace ka Naombe muri teritwari ya Mwenga mu ntambara itoroshye yamaze iminsi 3. Muri iyi minsi , imibare igaragara nuko muri iyo mirwano haguyemo abarwanyi 27 , bamburwa n’ingabo za FARDC intwaro nyinshi n’amasasu».
Ku ruhande rw’ingabo za Kongo hapfuye 3 mu gihe abandi 4 bakomeretse bikomeye. Ingabo za Repubnulika iharanira Demokarasi ya Kongo zateye kandi abarwanyi b’umutwe w’abanyarwanda uzwi nka CNRD ukorera Kahungwe, Kanga na Rugezi, mu kibaya cya Ruzizi.
Undi mutwe witwaje intwaro w’abarundi warwanijwe ni Red Tabara. Kugeza ubu ingabo za FARDC zirigamba kwigarurira uduce twa teritwari za Mwenga, ishyamba rya Itombwe, Fizi n’agace ka Uvira.
SETORA Janvier.