Ku wa gatandatu ushize, abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) bashimuswe n’abitwaje intwaro mu mudugudu wa Tulambo, mu murenge wa Itombwe muri Teritwari ya Menga muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko ibyabaye byabaye mu gihe ingabo zari ku irondo. Ibinyamakuru byinshi bikorera muri RD Congo byatangaje ko ako gace aba basirikare ba FARDC bashimutiwemo gasanzwe kari mu matware agenzurwa n’abarwanyi babasivili bagize imitwe wo kwirwanaho kw’Abanyamurelenge(Twirwaneho,Gumino) iyoborwa na Col. Rukunda Michael uzwi nka Makanika.
.
Umuyobozi wa Batayo ya 221 aba basirikare bashimuswe babagamo, Colonel André Ekembe yemereye Actualite dukesha iyi nkuru ko aba basirikare bashimuswe koko anemeza ko kugeza magingo aya abo basirikare bababuriye irengero.
Yagize ati “Abasirikare bacu bari ku irondo i Tulambo, umudugudu uri ku birometero 20 uvuye i Mikenge, batezwe igico n’abantu bitwaje intwaro dukeka ko ari Gumino na Twigwaneho kubera ko bakorera hamwe. Aba basirikare bacu bahise bajyanwa ahantu hatazwi. Kugeza ubu biragoye kwemeza niba aba basirikare bakiriho cyangwa bishwe.”
Colonel Ekeme yavuze ko abasirikare babo batayobye nkuko bivugwa, cyane ko yemeza ko aba basirikare baburiwe irengero bari bazi neza aka gace bakoreragamo irondo ku buryo batari buyobe.
Aba basirikare bombi bashimuswe mu gihe intumwa z’igisirikare cya Congo FARDC ziri i Minembwe mu gukangurira abaturage kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abarwanyi benshi bakorera mu burasirazuba bwa Congo bakaba bakomeje kurambika intwaro ku hushake.
Mujye muvuga ibibareba amakuru muvuze nibihuha kuraka gace ntamusirikare wa leta ubarizwamo turambiwe ibihuha byanyu
Ibinyamakuru namwe mugira amenshi kbsa,Tulambo nta Twirwaneho ibayo ni ibinyoma bya Col Ekembe.gusa bibaye ari ukuri Twirwaneho yaba ikoze akazi keza kubera ko FARDC yari yaraye irashe umukecyuru waruvuye kwisoko guhahira abana bamwambura ibyo yahashe baramurasa.