Ku cyumweru, abacanshuro bo muri Rumaniya n’abasirikare babiri bo muri congo barishwe ndetse n’umwe wo m’umuryango w’abibumbye ushinzwe amahoro muri Congo arakomeretswa,ni mu bitero byabaye mu bihe bitatu bitandukanye ku wa gatandatu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.
Umwe mu bashinzwe umutekano muri ako gace yabwiye AFP ko atatangajwe nuko umwe mu bagize umutwe w’abasirikare wigenga yishwe abandi batatu bagakomereka akemeza ko byabaye ku wa gatandatu bikozwe n’igitero cya “misile” cyagabwe ku birindiro by’ingabo za congo nko mu birometero icumi uvuye mu majyaruguru ya Goma.
Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru umaze amezi menshi ukikijwe n’ingabo z’umutwe wa M23 mu majyaruguru no mu burengerazuba bwa Repubulika yaDemokarasiya Congo.
Ingabo za congo, ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma, zihora zibasirwa, mu gihe inyeshyamba za m23 zikomeje kwagura ibirindiro mu burasirazuba bw’igihugu.
Ku cyumweru, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Rumaniya yavuze ko “abapfuye ari abantu babiri bakomeretse bafite ubwenegihugu bwa Rumaniya naho uwakomeretse wa kane akomoka mu kindi gihugu.”
Imiyoboro myinshi ya tereviziyo ya Rumaniya – harimo na TVR Info, umuyoboro rusange – yerekanye umurwanyi wishwe nk’umucanshuro wa Rumaniya ku masezerano yagiranye n’ingabo za RDC.
Nko mu bilometero 200 mu majyaruguru ya Goma, hafi y’umujyi munini w’ubucuruzi wa Butembo, byibuze abasirikari babiri b’ingabo za DRC “baratwitswe n’ igico cyashyizweho n’urubyiruko”, nk’uko byatangajwe na AFP.
Colonel Alain Kiwewa, umuyobozi w’ Ifasi ya Lubero (aho Butembo iherereye).
Yasobanuye ko abo basirikare bishwe mu rugendo rwabo rwo gutaha nyuma yo “gusubiza mu buzima busanzwe abandi basirikare bari bari ku rugamba rwo kurwanya ADF”, umutwe w’inyeshyamba ukomoka muri Uganda.
Kuva ukwezi gutangiye, abantu bagera ku 150 baguye mu bitero byatewe na ADF, abenshi muri bo bakaba baravuzwe na ISIS.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, hafi ya Butembo, imodoka ya MONUSCO (Umuryango w’abibumbye muri DRC) yagabweho igitero.
Iyi modoka ntiyashoboye kugera aho yerekeza kubera bariyeri zashyizweho n’amatsinda yanga ko MONUSCO ihari.
Ingabo za Monusco zahatiwe guhindukira zisubira i Butembo, hanyuma mu nzira isubirayo iyo modoka yibasiwe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye.umwe mu ngabo za Monusco yarashwe ukuguru mu gitero.
kuri telefoni, Mathe Saanane, perezida w’imiryango itegamiye kuri leta i Butembo, yerekanye ko “yabujije Monusco kuzenguruka, kubera ko bakekwa”.
Yakomeje agira ati: “Nibategereze ko ubutumwa bwabo burangira mu nkambi zabo.” Yakomeje avuga ku kugenda kwa Monusco byatangiye muri Gashyantare kandi Kinshasa yifuza kubona byanze bikunze bitarenze ku ya 31 Ukuboza bose baravuye mu gihugu cyabo.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com