Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata 1994, abatuye teritwari ya Beni na Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakereye imyigaragambyo ikomeye isaba ko ingabo z’Umuryango wabibumbye zibungabunga amahoro muri iki gihugu MONUSCO zihava nta yandi mananiza.
Ku munsi w’ejo kuwa Kane mu duce twa Butembo na Beni hiriwe humvikana amasasu , ubwo Polisi yageragezaga gutatanya abigaragambya. Abaturage bagera kuri 60 batawe muri yombi na Polisi , muri abo higanjemo impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zibarizwa mu miryango itegamiye kuri leta ikorera muri Teritwari ya Beni ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu Butembo ho mu hafashwe abigaragambya barimo n’abana batagejeje imyaka y’ubukure , gusa nyuma y’amasaha make bafashwe bahise barekurwa .
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ntacyo buratangaza kuri iyi myigaragambyo isaba MONUSCO kuva ku butaka bwa Congo, ni mugihe abigaragambya biganjemo urubyiruko babwiye itangazamakuru ko bazakomeza imyigaragambyo kugeza igihe izi ngabo zizaba zamaze kuva muri iki gihugu.
Abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashinja MONUSCO kugira uruhare midugararo n’umutekano muke ukomeje kugaragara muri aka gace.
Si abaturage ba Congo basaba ko MONUSCO yava muri aka gace kuko abanshi bashinja ubu butumwa bwa ONU gukoresha amafaranga y’umurengera nyamara umusaruro wabwo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yazonze uburasirazuba bwa Congo ukaba ukiri muke.
Ubutumwa bw’umuryango wabibumbye bwagombaga kurangiza manda mu Ugushyingo 2020,biturutse ku busabe bw’inteko rusange y’ibihugu binyamuryango, ubu butumwa bwongewe undi mwaka uzaranganirana n’Ugushyingo 2021.
.