Bikomeje guhwihwiswa ko umutwe wa M23 waba uri kwitegura gufata umujyi wa Goma nyuma yuko ufashe umujyi wa Bunagan nyuma yo gukubita inshuro ingabo za Leta FARDC zifatanyije na FDLR na MONUSCO benshi bagahingira muri Uganda.
Ubu amakuru ari guhwihwiswa ni uko uyu mutwe wa M23 ushobora gukurikizaho umujyi wa Goma, none abatuye uyu mujyi batangiye guhinda umushyitsi bikanga ibitero by’uyu mutwe uri gusonga mbere.
Umwe mu baturage baturiye umujyi wa Goma utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Rwandatribune ko muri uyu mujyi bari kuryama ntibasinzire ku bwo kwikanga ko M23 ishobora gufata uyu mujyi mu gihe cya vuba.
Uyu muturage kandi yavuze ko abapolisi ba Leta bahawe imyambaro ya FARDC ko muri iki gihe bigoye gutandukanya umusirikare n’umupolisi kuko bambaye kimwe.
Hari hasize iminsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanze umuburo ko abaturage bayo bari mu mujyi wa Goma bakwiye kwigengesera kuko hari amakuru bafite ko uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM