Muri Congo, uwahoze ari Minisitiri w’ubukerarugendo, Modero Nsimba, kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe, yagejejwe imbere y’urukiko i Kinshasa nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa Gatandatu ushize nyuma yo gushyira amajwi atavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ayo majwi avugwa, yitiriwe uwahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, arimo impaka ku rupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi, Chérubin Okende.
Nk’uko aya majwi abivuga, abantu babiri bo mu muryango wa perezida, Christian na Jacques Tshisekedi, ndetse na Christian Ndaywel, ukuriye ubutasi bwa gisirikare, ngo baba baragize uruhare mu rupfu rwa Okende.
Muri aya majwi, humvikana umugabo avuga ko umwe mu bavandimwe ba Perezida Félix Tshisekedi yari afitanye amakimbirane ashingiye ku butaka na Chérubin Okende.
RFI ivuga ko hakurikijwe ibisobanuro byatanzwe mu majwi, umuvandimwe wa Tshisekedi yaba yarasabye inzego z’ubutasi bwa gisirikare gufata uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi, bivugwa ko yaba yarapfutswe mu maso mbere yo gupfa.
Uwafashwe akurikiranyweho by’umwihariko “gukwirakwiza ibihuha by’ibinyoma”.
Modero Nsimba yemera ijwi rye mu majwi yashyizwe ahagaragara, ariko ntabwo yemera neza ibirimo. Avuga ko yibuka aganira n’umwe muri bagenzi be ku nkuru ya Jeune Afrique ivuga ku rupfu rwa Chérubin Okende. Avuga ko atazi uko amajwi yafashwe kandi ahakana ko ari we wabikwirakwije.
Modero Nsimba akurikiranyweho “gukwirakwiza ibihuha by’ibinyoma” no “gusebanya”. Ubwunganizi bwe bwavuze ko urukiko rudafite ubushobozi bwo gucira urubanza umukiriya wabo, kubera ko manda ye yo kuba umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko itaremezwa.
Uru rubanza rwakomeje kuri uyu wa Gatanu ubushinjacyaha busobanura icyaha akurikiranweho ndetse abamwunganira bamuregura nk’uko Bwiza ibitangaza.
Mu mpera za Gashyantare, iperereza ku rupfu rwa Chérubin Okende ryanzuye ko yiyahuye, ariko ibi byamaganwe n’umuryango we wemeza ko yishwe.