Ikigo gishinzwe guteza imbere Amahoro, Demukarasi n’Uburenganzira bwa muntu CEPADHO, kiravuga ko abarwanyi b’umutwe wa ADF ugizwe n’Abanya-Uganda, umaze kwica abaturage bagera ku 150 mu gace ka Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu byumweru bitanu gusa.
Omar Kavota, Umuhuzabikorwa w’iki kigo yabwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko abantu bagera ku 150 bishwe mu byumweru bitanu. Ubu bwicanyi bukaba bwarabereye mu bice bitandukanye bya Beni.
Yagize ati:” CEPADHO irasaba imbaraga zikubye kabiri zo kugezura ibice bokomeje gukorerwamo ubwicanyi n’inyeshyamba za ADF. Abaturage bakeneye guhumeka amahoro”. (Dayvigo)
Omar Kavota yakomeje agira ati:”Turahamagarira ingabo za FRDC kongera ubushake mu bikorwa byabo, turasaba imbaraga z’umwihariko mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru”.
Omar Kavota yasabye ko Umuyobozi w’Ingabo za Congo, yaza muri iki gice kugira ngo yongere imbaraga zo kurwanya inyeshyamba zikomeje kwica abaturage”.
Omar Kavota avuga ko ikigo ayoboye kiteguye gufasha FRDC mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa ADF.
Yasabye ingabo mpuzamahanga ziri muri Congo gushyira hamwe mu guhangana n’inyeshyamba, umutekano ukagaruka mu karere.
Nkurunziza Pacifique