Icyifuzo cy’umuhuzabikorwa wa LAMUKA Adolphe MUZITO cyo kugaba igitero k’u Rwanda ngo kugirango urugomo rwagaragaraga mu burasira zuba bwa Congo ruhagarare cyavuzwe ho byinshi haba mu itangazamakuru rikorera muri Congo Kinshasa,abaturage bacyo ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’iyo Leta.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Ukuboza 2019 na Jean Pierre BEMBA afatanije na Moise KATUMBI bakaba basanzwe ari abayobozi bo mu mutwe utavuga rumwe na Leta ya Congo witwa LAMUKA bagaye cyane icyifuzo cya mugenzi wabo bafatanije kuyobora LAMUKA Adolphe MUZITO usanzwe ari umuhuzabikorwa w’iri huriro aho yagaragazaga ko kugirango mu Uburazuba bwa RDC haboneke umutekano ari uko icyo gihugu cyatangiza intambara k’u Rwanda ndetse kikanarwigarurira.
Yagize ati: “turahamagarira mugenzi wacu kwisubiraho ku magambo yavuze kugirango atavaho asubiza inyuma icyifuzo duharanira cyo kugarura amahoro mukarere ndetse no mubaturanyi kuko ari ntego twiyemeje.”
LAMUKA ishobora kuba igiye kuzimangana nyuma y’uko BEMBA na KATUMBI bihakanye MOZITO, aba bagabo bombi mu rwego rwo kwitandukanya na MOZITO batangaje ko amagambo Muzito yatangaje yuzuye ubwibone ndetse n’ubwirasi aho yumva ko Congo ikwiye gutera u Rwanda mu rwego rwo kugarura amahoro mu gace k’uburasirazuba.
Kubw’iryo tangazo rishoza intambara bwana KATUMBI na BEMBA bitandukanije bidasubirwaho n’ibitekerezo bya Mozito.
Abari hafi y’aba bagabo bombi batangaza ko LAMUKA yamaze gucika intege haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Nyuma y’amatora yo ku wa 30/12/2018 yegukanywe na Nyakubahwa Felix TSHISEKEDI ,iri huriro LAMUKA ryahise risa n’aho ritagifite imbaraga nk’izo ryari rifite mu gihe cyo kwiyamamaza.
Amagambo ya Mozito akomeje kubabaza benshi kuko Atari igitekerezo gikwiye umuntu uri mu rwego nk’urwe dore ko yabaye Mininisiri w’Intebe muri Congo aho abantu bakomeje kwibaza ukuntu asaba ko FARDC yahabwa ubushobozi maze igatera u Rwanda rukomekwa kuri Congo akaba abona ko byakorwa ubu hakibazwa impamvu atabikoze ubwo yari umuyobozi wa Guverinoma y’iki gihugu.
Uwitwa Nehemie MWILANYA yagize ati: “aya magambo Mozito yatangaje yo komeka u Rwanda kuri RCD azayirengere wenyi kuko yayavuze mu izina rye.”
Mu rwego rwo kwerekana ko umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo utagarurwa no gutera u Rwanda , ni muri urwo rwego FARDC yahise yerekana abarwanyi bafatiwe muri I Turi berekanirwa I Beni ku 23ukoboza 2019 bagize n’Abagande 18 Abatanzaniya 3 Abanyakenya 3 Umurundi 1 ndetse n’Umunyacentrafurika 1 n’Abanyecongo 11 bose hamwe bakaba 37 bo mu mutwe wa ADF bakaba bari baje biyongera ku bandi bagera kuri 500 bari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Bikaba byarafashije ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo FARDC kubona amakuru y’ingenzi agomba gufasha kurimbura burundu uriya mutwe w’iterabwoba wa ADF byanatumye hamenyekana abaheruka kwica abaturage ba Beni ndetse n’abatera inkunga bariya bagizi banabi.
Aphrodis KAMBALE