Inama nkuru y’ubuyobozi bw’intara n’abaminisitiri yateraniye i Goma kuwa 15 Mutarama 2021, yemeje umwanzuro usaba FARDC guhiga bukware amatsinda akomeje kugaragara muri Kivu y’Amajyaruguru yitwaje intwaro.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko aba bitwaje intwaro bagaragaye mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyarugu cyane cyane mu duce twa Rubaya na Kaniro muri Teritwari ya Masisi.
Ubuyobozi bukuru bw’intara bwavuze ko bugiye gukoranira bya hafi n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC mu kubakangurira guhashya aba bitwaje intwaro bikekwa ko ngo ari Abanyarwanda.
Abakuriye imitwe ya Politiki itavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshsekedi bavuga ko mu majyaruguru ya Kivu hari imitwe yitwaje intwaro ivuga ururimi rw’ikinyarwanda ,bakeka ko ari iz’u Rwanda zaje gufasha FARDC guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ahanini bashingiye kuri Raporo y’impuguke za UN iherutse kwemeza ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari abasirikare b’u Rwanda.
Iyi Raporo ariko yahise yamaganirwa kure na Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izi mpuguke za UN zakoresheje amakuru zahawe na bamwe mu bagize imitwe irwanya u Rwanda nka FDLR na RUD Urunana bityo atakabaye ashingirwaho n’aba bafatwa nk’impuguke mu gukora iyi Raporo isebya u Rwanda.
Ildephonse Dusabe