Batayo ebyiri za bamwe mu basirikare barinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, boherejwe kurwana muri Runyoni na Canzu mu gihe FARDC na MONUSCO bamaze guta urugamba.
Imirwano ikomeje kuba agatereranzamba mu bice bya Jomba ho muri Teritwari ya Rutschuru, buri ruhande rukomeje gushinja urundi kuba nyirwbayAzana w’intambara.
Umugaba w’Ingabo za FARDC, Gen. Mbara yategetse ko Batayo ebyiri zibarizwa mu basirikare bashinze kurinda Umukuru w’Igihugu boherezwa mu bice biri kuberamo imirwano kugira ngo batere ingabo mu bitugu ingabo zisanzwe ziharwanira harimo iza FDLR, MONUSCO na Nyatura.
Mu ijambo aherutse kugeza ku basiRikare babarizwa muri regiment ya 21108 ubwo bari mu mujyi wa Goma, Gen.Mbala yavuze ko ari bo igihugu gihanze amaso mu gusubiza ibintu mu buryo aho umutekano wabaye iyanga muri Gurupoma ya Jomba.
Umutwe wa M23 umaze iminsi usaba Leta ya Congo kuva mu ntambara y’amasasu ahubwo ukubahiriza amasezerano bagiranye.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM