Ihuriro Badilika rivuga ko riharanira uburenganzira bwa Muntu ryandikiye Igisirikare cya Congo FARDC ibaruwa kiyisaba kongera imbaraga mu bitero bagaba kuri M23 mu duce yafashe bavuga ko yanashimutiyemo bene wabo muri Teritwari ya Rutshuru.
Umuyobozi w’Iri huriro, Manuvo Nguka Patrick avuga ko M23 kuva yafata Bunagana ikomeje ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’abasivili bari mu bice yafashe, cyane cyane mu bice bya Jomba, Kisigari, Bweza na Busanza muri Teritwari ya Rutshuru.
Yagize ati:“ Kuva kuwa 13 Kamena 2022 yafata umujyi wa Bunagana , abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje gukora ibikorwa byo kwica, gufata ku ngufu, gusahura, Gukoresha uburetwa, no kurigisa abatabashyigikiye bari mu bice bafashe uhereye mu mujyi wa Bunagana. Turasaba igisirikare cyacu kureba ibisa n’imikino bakongera imbaraga mu kwirukana M23 , no kubohora abaturage bafatiwe mu bice bya Jomba, Kisigari, Bweza na Busanza. Hari abantu bazwi begera kuri 12 batwawe na M23 bayitwaje ibikoresho bya gisirikare yari yambuye ingabo gusa n’ubu ntibigeze bagaruka.”
Iri huriro rishinja M23 kutubaha umwanzuro w’Ibiganiro bya Luanda, byahuje Perezida Kagame na Tshiskedi, aho bavuga ko bemeje ko ,23 igomba gushyira intwaro hasi ubundi igahita iva mu bice yafashe.
Cyakora u Rwanda rwo rwavuze ko muri iyi nama nta mwanzuro wo ureba M23 wafatiwemo.