Abantu benshi batangiye kugereranya bamwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu n’ibyihebe bikingiwe ikibaba nyuma y’ibyaha bakomeje gukorera abasivili byiganjemo kubambura amafaranga.
Nkuko bitangaza n’ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu ntara ya Ituri, Abasirikare 3 bakuru mu ngabo za Congo bafunzwe bakurikiranweho ibyaha b’ubwambuzi bakorera abaturage. Colonel Joseph Makelele Mukenge uvugira ubushinjacyaha bwa Gisirikare avuga ko hagitegurwa imyirndoro y’aba basirikare bashinjwa guhohotera abaturage , kugirango berekwe itangazamakuru mu rwego rwo guha abasigaye isomo.
Ibinyamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bivuga ko nubwo bitaratangazwa, byamaze kumenya ko aba basirikare bashinjwa guhohotera abaturage harimo umwe ufite ipeti rya Lt Coronel na 2 bafite ipeti rya Majoro(Major).
Ikinyamakuru Allafrica.com cyo gitangaza ko aba basirikare bafunzwe bari basanzwe babarizwa muri Rejima ifite ibirindiro i Boga, muri Terirwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.
Bivugwa kandi ko aba basirikare bafungiye ubwambuzi bari muri bamwe bayoboye ibikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro irimo ADF mu gace gahana imbibi na Beni muri Kivu y’amajyaruguru.
Si muri Ituri gusa kuko n’i Lubumbashi mu Ntara ya Hout Katanga , havugwa urupfu rw’umusore w’umuvunjayi waraye wishwe mu ijoro tyo kuri uyu wa Kane 24 Kamena 2021 n’abasirikare ba FARDC nyuma yo kumwabura amafaranga yose yari afite.
Perezida Tshisekedi uri mu burasirazuba bwa Congo ubwo yasuraga agace ka Bunia mu cyumweru gishize , yatangaje ko Guverinoma ye ikeneye kubaka igisirikare kigendera ku mahame kuko ngo aribyo bizafasha abatuye iki gihugu kongera gutekana nyuma y’iminsi myinshi bamaze bugarijwe n’inyeshyamba zica zikanasahura imitungo yabo.