Depite Cadet Kule Vihumbira, watowe mu mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, ku wa gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024, yahamagariye abashinzwe umutekano ko bajya bakorera igenzura gahunda z’intwaro zahawe abakozi ba Polisi y’igihugu cya congo (PNC) abasirikare bo mu ngabo za DRC (FARDC) zifite icyicaro muri uyu mujyi wa Beni.
Uyu muyobozi watowe ashimangira ko iki cyifuzo cyakumira ibyaha byo mu mijyi bigenda byiyongera cyane mu mujyi wa Beni.
Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta mu mijyi rigaragaza ko, byibuze abasivili 16 bishwe n’abagizi ba nabi batamenyekanye kuva uyu mwaka watangira, harimo babiri bishwe mu cyumweru gishize.
Ubwicanyi buheruka ni ubwakorewe umukobwa muto, aho umurambo we wagaragaye ku wa gatandatu 14 Nzeri mu karere ka Matonge.
Ku wa kane w’icyumweru gishize, undi mushoferi wa moto yiciwe muri uyu mujyi.
Mu guhangana n’ibyaha bikomeje kwiyongera, Depite Kule yemeza ko ari ngombwa gukora igenzura ry’intwaro buri gihe, dore ko benshi mu bambuzi bakorera muri uyu mujyi bakunze kwambara imyenda isa n’iy’abasirikare n’abapolisi.
“ Hariho uburyo bwo kugenzura intwaro. Byitwa kugenzura imipira kuko abiba umutekano muke usanga bambaye imyenda ya polisi. Ariko mubyukuri ntituzi niba ari abapolisi.
Despite akomeza yobaza niba iyo abashinzwe irondo basubije intwaro zabo ku cyicaro gikuru, niba haba hari ubugenzuzi bukorwa koko?
Yahamagariye kandi Guverinoma guha ibiryo irondo kugira ngo badakoresha intwaro zabo bangiriza abaturage.
Yongeyeho ko iyo Guverinoma ihaye abapolisi cyangwa igisirikare intwaro, igomba no kubaha ibiryo, kuko bitabaye ibyo, bazakoresha intwaro zabo nabi ngo bagerageze kubaho bityo aho kurinda abaturage bakaba babambura ibyabo ndetse n’ubuzima bwabo.
Repubulika Iharanira demokarasi ya congo ibarizwamo imitwe y’iterabwoba irenga 30 y’abantu bitwaje intwaro.
Rwandatribune.com