Imitwe ya Mai Mai ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ,yahawe ibikoresho bya gisirikare na FARDC mu rwego rwo kuyifasha kurwanya M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe.
isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Kichanga, ivuga ko kuwa 6 Mutarama 2023 ahitwa Burungu, habaye umuhango wo gutanga ibikoresho bya gisilikare ku mitwe yitwaje intwaro y’aba Mai Mai.
Uyu muhango ,wayobowe na Col.Bokolonga aho buri mutwe wahawe imbunda 300 harimo n’amasasu yazo. (https://chacc.co.uk/)
Imwe mu mitwe yagaragaye muri icyo gikorwa cyabereye mu gace ka Burungu, ni FDLR /FOCA, Mai Mai APCLS Nyatura,Mai Mai ACNDH/Abazungu,Mai Mai CMC Nyatura na Mai Mai FPP/AP Kabido.
Mu butumwa bwahawe Abayobozi b’iyi mitwe, n’uko bagomba kwitegura kurwanirira Leta ya DR Congo bakisubiza uduce twose twafashwe na M23, ndetse bakirukankana uyu mutwe mpaka bawugejeje aho waturutse.
Col.Bokolonga yagize ati:Intego ya Leta n’Ingabo za FARDC, ni ukwirukana M23 tukayigeza mu Rwanda,biriya by’imishikirano n’ubuhendabana.”
itangwa ry’izi ntwaro kandi ,ryatumye n’indi mitwe ikorera muri Kivu y’Amajyepfo nayo ibyiganira kuza kurugerero.
Abasesenguzi mu bya politiki ,bavuga ko Leta ya DR Congo ikomeje kwitega imitego yo guha aba barwanyi intwaro, k’uburyo kuzazibambura bishobora kuzaba ingorabahizi mu gihe iki gihugu kibarizwamo imitwe y’inyeshyamba irenga 128 yazengereje abatuage.
Uwineza Adeline
Abayobozi ba Kongo bakomeje rero kwirasa mu kirenge. Kuko uku guha intwaro iyo mitwe bizatuma ejo bazikoresha barwanya ibikorwa bya leta byamajyambere!
Ejo izo mbunda zizakoreshwa mu bikorwa bibi.