Igisirikare cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo cyatangaje ko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize cyashyikirije izindi nyeshyamba z’Abanyarwanda zigera kuri 71 ziheruka gufatwa mu rugamba rukomeje rwo kurwanya imitwe y’inyeshamba muri icyo gihugu cya Congo.
Kapiteni Dieudonné Kasereka avugira ingabo za Congo ziri muri urwo rugamba, yabwiye BBC ko izo nyeshyamba ari izo mu mutwe wa Conseil national pour la renaissance et la démocratie (CNRD).
CNRD ukaba ari umutwe urwanya Leta y’U Rwanda wiyomoye kuri Forces démocratiques pour la libération du Rwanda (FDLR) ikorera mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demukarasi ya Congo.
Urugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Kalehe rwatangiye ku wa 26 z’ukwezi kwa 11 mu karere ka Kalehe.
Mu kiganiro yakomeje aha BBC, Kapiteni Kasereka yavuze ko izo nyeshyamba zashyikirijwe igisirikare cy’u Rwanda ziri kumwe n’abandi 1471 bagizwe n’imiryango yabo.
Yakomeje avuga ko izo nyeshamba n’imiryango yabo bakiriwe na koloneli Patrick Mucyo ku ruhande rwa Leta y’U Rwanda.
Avuga kandi ko intambara zigikomeza mu karere ka Mwenga, aho abo barwanyi ba CNRD bari bageze barimo berekeza mu karere ka Fizi.
Yanavuze ko ntambara z’ejo ku cyumweru mu gace ka Kasika zahuje abasirikare ba Congo n’izo nyeshyamba, izigera ku 100 zanze gushyira hasi ibirwanisho, bakaba barashoboye kwicamo umunyamabanga wa CNRD, bongera bafata mpiri n’abarwanyi bagera ku 10.
Tariki ya 16 z’uku kwezi, nibwo icyiciro cya mbere kigizwe n’inyeshamba 291 hamwe n’abana 11 batahutse nyuma y’aho batsindiwe n’igisirikare cya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kapiteni Kasereka avuga ko iki cya kabiri cyiciro cy’abo bazanye kuwa gatandatu barimo abaheruka gufatwa bari bacumbikiwe mu nkambi ya Gisirikare ya Nyamunyunyi, iri ku birometero 30 uvuye i Bukavu, mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 08 z’uku kwezi, nibwo igisirikare cya Congo cyari cyatangaje ko abantu 1200 b’umutwe wa CNRD bagizwe n’abarwanyi hamwe n’imiryango yabo muri iyo ntara bishyize mu maboko y’icyo gisirikare.
Mu burasirazuba bwa Congo, kuri ubu harabarirwa imitwe y’inyeshamba igera ku 133, imwe ikaba igizwe n’Abanyekongo, iyindi igizwe n’Abanyamahanga, muri iyo 35 irwanira muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko bivugwa na Kapiteni Kasereka.
Avuga ko igisirikare cya Congo kidateganya guhagarika ibitero kuri iyi mitwe y’inyeshamba irwanira muri ako karere kugeza igihe izemera gushyira hasi intwaro.
NYUZAHAYO Norbert