Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021 umugenzuzi mukuru w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen Amisi Kumba yasesekaye i Beni aho agiye gutangira igenzura ku mikoreshereze y’ingengo y’imari yashowe mu bikorwa bya Gisirikarikare bikomeje kuhakorerwa.
Gen Kumba ageze i Beni akubutse i Bunia ho mu Ntara ya Ituri naho hasanzwe hari ubuyobozi bwa Gisirikare bwatangiye inshingano kuwa 6 Gicurasi bitegetswe n’umukuru w’igihugu bwana Antoine Felix Tshisekedi.
Umuvugizi w’ibiro by’umugenzuzi mukuru w’igisirikare cya Congo Maj Gerry Gbelo yabwiye abanyamakuru ko baje mu bugenzuzi no kureba niba umutungo washowe mu bikorwa bya muri Kivu y’Amajyaruguru ukoreshwa uko bikwiye, Yagize ati””Twaje hano mu bugenzuzi no kureba ko ingengo y’imari yashyizwe muri ibi bikorwa bya gisirikare ikoreshwa uko bikwiye.
Tubibutse ko mu bugenzuzi FARDC imazemo iminsi i Bunia muri Ituri, abasirikare bakuru 8 n’Umupolisi umwe batawe muri yombi bazira kwijandika mu bucuruzi bw’intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare babigurisha imitwe y’inyeshyamba bahanganye.