Général-Major Bruno Mpezo wari waratawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2023 akurikiranyweho gukorana na FDLR , yatangiye kuburanishwa akekwaho kunyereza abarirwa muri $20,000 yari agenewe abasirikare ba FARDC bari ku rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Uyu musirikare atangiye gukurikiranwa n’inkiko za gisirikare nyuma yuko abasirikare benshi ba FARDC batangaje ko batagihembwa kubera ko ababakuriye batwara amafaranga agenewe kubishyura bakayashyira mu mifuka yabo.
Umwe mubasirikare utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yabwiye isoko ya Rwandatribune.com ko uku kunyereza amafaranga kw’abasirikare bakuru kwabaye umuco mubasirikari bakuru ba FARDC.
Akomeza avuga ko n’ibikoresho bya gisirikare bigurishwa n’abo bayobozi bakuru bakabigurisha imitwe yitwaje intwaro ,ikaba ari nayo ntandaro nyamukuru ituma FARDC itsindwa urugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Uyu mu General icyaha akurikiranweho kiramutse kimuhamye abanyamategeko bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ndetse akanamburwa impeta zose za gisirikare.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com