Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na MONUSCO bemeje ko bagiye gutangira ibitero simusiga ku mitwe yitwaje intaro y’abanyamahanga n’abenegihugu ikorera mu misozi miremire yo muri Teriwari za Uvira na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Ibi Minisitri w’umutekano muri Guverinoma ya Kivu y’Amajyepfo Lwabanji Lwasi Ngabo yabitngaje nyuma yo gusura ibiro by’umuyobzi w’ubutumwa bw’ammahoro bw’umuryango wabibumbye muri Congo(MONUSCO) Madamu Bintu Keita.
Minisitiri Lwabanji Lwasi Ngabo yavuze ko , kimwe n’ahandi hose mu gihugu cya RD Congo, hagiye gutangizwa ibitero bikomeye ku barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo iy’abanyamahanga n’abanyekongo ikorera ibikorwa byayo muri Terirwari za Uvira na Fizi.
Yagize ati“ Leta igiye hutangiza ibitero simusiga ku nyeshyamba mu duce twa Uvira na Fizi, dukeneye imbaraga za gisirikare mu kwambura aba barwanyi bahaba intwaro
Minisitiri Lwabanji Ngabo yavuze ko ibikorwa bya Gisirikare byo guhashya iyi mitwe yitwaje inwaro bizatangirira ku mitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanaga, nyuma bikomereze ku mitwe y’abenegihugu”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugirango ibikorwa byo guhashyam iyi mitwe bigerweho bagomba kubanza guhagarika inzira zose zinyuramo intwaro zikoreshwa n’iyi mitwe .
Umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango wabibumye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) Bintou Keita avuga ko kugirango umutekano wongere usagambe muri Kivu y’Amajyepfo hagomba kubanza gushyirwa imbaraga nyinshi za Gisirikare muri ako gace .Yagize ati”Mu minsi ishize narahasuye nsanga hari umubare muke w’abasirikare b’igihugu, birasaba ko uyu mubare wongerwa mu rwego rweo gukaza umutekano. Twe nka MONUSCO tuzaganira na FARDC ku buryo ibikorwa byo guhangana n’uyu mutwe byagenda , kandi twizeyeko dufatanije imbaraga bishoboka”
Muri Teritwari ya Fizi, habarizwa imitwe yitwara gisirikare irimo,iy’Abanyamulenge nka Gumino na Twirwaneho, Mai Mai y’Abafuliiru n’Abanyindu ndetse n’imitwe y’abanyamahanga nka RED Tabara, Rud Urunana na FLN