Kuva mu Ugushyingo 2021, Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu bikorwa bya Gisirikare bihuriweho n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC). Ibi bikorwa byahawe izina rya Shujaa Operation. Muri ibi bikorwa bya Gisirikare Ingabo za Uganda zibanda ku kurandura umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bunagana bikozwe n’umutwe wa M23, abayobozi muri Guverinoma ya Congo batangiye kuvuga ko M23 yafashijwe n’ingabo za Uganda n’izu Rwanda kugirango yigarurire umujyi wa Bunagana.
Ibi byakurikiwe n’ubutumwa bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba utarahwemye kugaragariza Isi ko M23 ari umutwe ufite icyo urwanira cyumvikana yirengagije ko ingabo ze zifitanye amasezerano n’Uruhande rwa FARDC.
Ibi byatumye umuyobozi w’Inteko ishingamategeko ya Congo Kinshasa, Christophe Mboso avuga ko Gen Muhoozi ari umugambanyi ukomeye wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mwuka mubi hagati y’impande zombi zifitanye ubufatanye, watumye Perezida Museveni atanga itegeko ryo kuba abasirikare ba Uganda bari ku butaka bwa Congo baba bahagaritse ibikorwa by’urugamba bakaba bari mu bigo byabo, nkuko byatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.
Hari ababihuza n’u Rwanda
Tugendeye ku nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Mediacongo.net ivuga ko u Rwanda rwakoresheje Gen Muhoozi usanzwe ari inshuti ya Perezida Kagame mu guhagarika ibi bikorwa. Aba banyekongo bavuga ko usibye amagambo yatangajwe na Hon Mboso nta kindi kintu cyigeze gitangazwa na RD Congo cyatuma ibihugu byombi byahagarika amasezera y’imikoranire mu bya gisirikare .
Ibi ariko bibonwa nko kwikura mu kimwaro kuko bazina neza ko ibikorwa bya UPDF byagize akamaro mu gutsimbura umutwe wa ADF mu birindiro byawo ndetse , UPDF ikavuga ko ibikorwa byo kuwurandura bigeze mu gihe cyabyo cya Nyuma.
Tariki ya 1 Kamena 2022, nibwo Inteko inshinga amategeko ya RD Congo yatangaje ko ibi bikorwa bihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi FARDC – UPDF byongerewe igihe cy’amezi abiri bikazasozwa muri Kanama 2022.