Umwuka mubi ukomeje gututumba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ushobora kurangira Perezida Tshisekedi abuze ubuzima nk’uko byemezwa n’abasesenguzi muri Politiki y’iki gihugu.
Kuva M23 yatangiza ibitero mu Ugushyingo 2021, perezida Tshisekedi yashyizwe mu majwi kenshi ko we na Guverinoma ye bafite intege nke mu gukemura ibibazo byugarije igihugu cya Congo Kinshasa.
Ibi byatumye abenshi mu batemera ubutegetsi bwe, batangira kumushinja ubugambanyi no kujenjekera imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’iki gihugu. Ibi byaje gukomera cyane ubwo umutwe wa M23 kuwa 13 Kamena 2022 wafataga umujyi wa Bunagana.
Ibi byanatumye abenshi mu bahoze mu nshuti ze nabo bamukuraho amaboko batangira kumurwanya, urugero ruheruka rukaba ari urwa Jean Marc Kabund watangaje ko agiye guhangana na politiki ze asanga zidasobanutse.
Abiganjemo abarwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abahoze ari inkoramutima za Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu, batangiye gushinja Tshisekedi ubugambanyi, kuko bavugaga ko amasezerano yagiranye n’igihugu cya Uganda, yatumye UPDF yinjira ku butaka bwa RDC ari ikimenyetso ntakuka cyo kwiyunga n’umwanzi gica wa Repubulika iharanira Demokarasiya Congo.
Kubera igitutu cy’abamurwanya, byatumye kuwa 17 Kamena 2022 ubwo bari mu nama ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba , Perezida Tshisekedi yikomye u Rwanda ndetse anasaba ko mu ngabo zizajya gutabara igihugu cye mu rugamba gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro hatagombva kugaragaramo RDF.
Ntawo kwizerwa!
Perezida Tshisekedi, yashyizweho igitutu atangira kuvuga ko abari abafatanyabikorwa be[Ingabo za Uganda ] ari abafatanyabikorwa b’umutwe wa M23 urimo kwigarurira ibice byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ibi byatangiye ubwo UPDF yashinjwe guha umusada abarwanyi ba M23 bari basumbirijwe na FARDC mu mujyi wa Bunagana, ngo ingabo za Uganda zaje nk’iya Gatera zitangira kurasa urufaya mu ngabo za Leta ya Kinshasa kugera zisubiye inyuma M23 yigarurira Bunagana ityo.
Ibi ntibyarangiriye kuri Uganda gusa, kuko u Rwanda narwo rwashinjwe gukorana na M23 ndetse ari nayo soko yo kwicwa kw’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batuye muri iki gihugu.
Ibi byakomereje ku butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye MONUSCO, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangiye imyigaragambyo irwanya MONUSCO nayo bashinja gukorana n’imitwe ihanganye n’iingabo z’iki gihugu harimo M23 na ADF.
Ibi byi byatangijwe na Perezida ya Sena y’iki gihugu, Modeste Bahati Rukwego wavuze ko batagikeneye ingabo za MONUSCO ku butaka bwabo.
Impungenge ko Perezida Tshisekedi ashobora kwicwa !
Bigendeye ku mateka yaranze igihugu cya Congo, abasesenguzi bavuga ko ibibazo bya Politiki byugarije iki gihugu bishobora gutuma hari ababyuririraho bagahirika ubutegetsi cyangwa bakica umukuru w’igihugu.
Umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Tshisekedi yabwiye isoko ya Rwandatribune ko ubu ubwoba bwatangiye kuba bwinshi cyane ku muryango wa Perezida wa Repubulika. Ibi ngo byatumye hongerwa umubare w’abarinda umuryango wa Perezida ndetse hakanavugwa ko mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2023, umuryango wa Tshisekedi wose ushobora kuzaba uri mu gihugu cy’Ububiligi.