Abarwanyi 400 bahoze ari amabandi yayogoje rubanda muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo, bari guhabwa imyitozo kabuhariwe n’umutwe wa FDLR.
Aba barwanyi 400 batahuwe ko bari guherwa imyitozo muri Gurupoma ya Bashali Kaende ho muri Teritwari ya Masisi.
Byemejwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umoja Africa, uharanira uburenganzira bwa muntu, watangaje ko uhangayikishijwe n’aba barwanyi bagomba kwinjira mu mutwe wa Maï-Maï Nyatura.
Ngo nubwo aba barwanyi bagomba kwinjira muri Maï-Maï Nyatura ariko bahabwa imyitozo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Iyi myitozo imaze amezi atatu kuko uyu muryango uvuga ko yatangiye mu ntangizo za Kanama, aho uru rubyiruko ruri gutozwa ibya gisirikare, rwakuwe mu duce dutandukanye turimo Muheto, Miandja, Kalonge na Busihe
Uyu muryango uvuga ko uru rubyiruko ruri guhabwa imyitozo ruzajya rukora nk’igipolisi cy’uriya mutwe wa Maï-Maï Nyatura.
Uyu mutwe wa Maï-Maï Nyatura kandi wo na FDLR, iri mu ikomeje gutera ingabo mu bitugu igisirikare cya Congo (FARDC) mu rugamba gihanganyemo na M23.
RWANDATRIBUNE.COM
Ikibabaje n’uko ubugizi bwa nabi nk’ubu n’ababutozwa bose ntacyo abakuru b’ibihugu babavuzeho muri DRC abavuga ikinyarwanda b’abatutsi bari gukorerwa iyicarubozo baratemagurwa,baratwikwa,barasengerwa byose bikorwa n’ingabo za leta FARDC ifatanije ma FDLR yasize ikoze Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.