Abaturage batuye Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mpaka zikomeye nyuma yaho Col Stanislas Muheto aherewe kuyobora Lejima y’ingabo za FARDC ifite icyicaro i Lulimba muri Fizi.
Col Muheto usanzwe avuka mu bwoko bw’Abanyamulenge , abiganjemo abo mu bwoko bw’aba Bembe ntibemera kuba yaje kuyobora ingabo mu gace gasanzwe gakoreramo imitwe y’abanyamulenge nka Twirwaneho na Ngumino, aho basanga ari ubufasha bukomeye guverinoma ihaye iyi mitwe bashinja kubakorera urugomo.
Aba Bembe bavuga ko Col Muheto yagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abagera kuri 900 mu gace ka Makobola, ku tariki ya 29 Ukuboza 1999.
Abasesenguzi mu by’umutekano basanga FARDC isa n’iyakoze ikosa rikomeye guha Col Muheto umwanya w’umuyobozi wa Rejima y’ingabo ikorera mu gace ka Fizi ari naho avuka, bisanzwe bizwi ko hari ibirindiro bikuru by’imitwe y’ubwirinzi bw’Abanyamulenge yiganjemo iyobowe n’abasirikare bahoranye muri FARDC, nka Col Rukunda Michael alias Makanika, Col Charles Sematama ,Col Nyamusaraba Shyala Nyamusaraba n’abandi benshi bihurije mu mitwe ya Twirwaneho na Ngumino.
Abesesenguzi kandi bemeza ko kuba Col Muheto yahawe kuyobora ingabo muri Fizi bigiye guha ingufu zikomeye imitwe y’ubwirinzi bw’Abanyamulenge, haba mu buryo bwo kubona intwaro no gushyigikirwa mu ma Operasiyo yose bakora.
Col Muheto Stanislas ni umwe mu bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya Congo Kinshasa uvuka mu bwoko bw’abanyamulenge, mu myaka irenga 20 amaze mu gisrikare yagiye akora imirimo itandukanye aho yanayoboye Batayo ya 3 mu ngabo za FARDC.
Mulenge irahita yigenga bayirukanemo abafurero nababembe
Kuba Col Muheto yokoherezwa lulimba sikibazo kuko no muminembwe hariyo ababembe babayobozi mugisirikare. Rero umusirikare wese akorera aho yoherejwe kandi ntawe ufite aho yakorera naho atakorera hose ni congo.
Siko bizahora nubwo bamwe bazamamaza inkuru nkizi ark siko bizahora iyazakuba bamwohereje muminembwe ntitwarikuba twarishwe nababembe abapfurero nabanyintu knd bo nibo bayobozi mugace abanyamulenge biciwemo ark namwe mubafashije kwamamaza ibyamacakubiri muri reta
Byange bikunde tuzatabarwa naho kubesherwa twarabimenyereye
Dufungwa tuzira aboturibo twicwa tukabura kirengera niyompamvu (twirwaneho) kugirango tugume iwacu (gumino) kubutaka bwaba sogokuru
Col. EKEMVE N’Umubembe ari minembwe. What is wrong. N’ingabo yigihugu.
Propagande nkizo ntizigezweho ! Iyo wandika inkuru izira ico ishingiyeho mubona ari bizima ? Ko igihe cose fizi iyobowe naba bembe abpfurero kandi huziye mayi mayi,mwabivuzeho iki?
Nimba bamutumye babamwiyeko ariwe wahasabye ? Kuki mufavoriza bariya nkaho aribo musangira akabisi nagahiye???? Izo nkuru nizibi. La décision prise est bonne et il va diriger d’une manière extra ordinaire car il est expérimenté dans son domaine.
Abavuga ko ikibazo cyabaye mubaturage ba Fizi, barababeshera gusa abo turabazi nabanzi bamahoro yimurenge, barabesha sibo Mana yewe nubutarubu bwarakeye. Bavuge bahekenye amenyo bayamarire munda. Gutabarwa kwacu kuva k’Uwiteka.
Abo basesenguzi babonako ari Ibibazo basesenguye nabi,ese kuba yahakorera iyo mitwe yirwanaho ikabyungukiramo byanaba ngombwa akayishyigikira ni Ikibazo?imitwe yirwanaho si imitwe y iterabwoba, kd akoze akazike neza abaturage bagasubira mu mahoro niyo mitwe itera bamwe Ikibazo yashira mu gihe abantu babo baba bari mu mahoro.
Col muheto gutumwaa fizi ntaho bihuriye nimbaraga za twigwaneho peee Kandi aho yatumwa hose arahakwiriye kuko numukongomani kimwe nabandi Bose ikindi Kandi fizi si muminembwe cyanga mukamombo cyanga mubijombo nimubabembe niho mayi yose iva rero ntumukenyegeze inkuru zabicya ubwoko Kandi munabikomeje ntacyo umugambi IMANA ifite kumunyamurenge simubi Kandi uzagerwaho hatarimo imbaraga na contribution zabandi usibye umunyamurenge
MUZI KUVUGA UBUSA.
Kuba ar’umunyamurenge se bivuze ko akorera abanyamurenge gusa.
Ntavyoyigeze avuga ahubw nimukamuterereze ahubwo aza tuma tugeraho tukaba umwe nkaba congoman