Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ibindi bisasu byaguye mu mujyi wa Sake bivuye mu gace ka Karuba aho imirwano ikomeje kuba hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zifatanije na Wazalendo.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, byibuze abantu 8 bakomerekejwe n’ibisasu.
Ibi ni ibisasu bine, bibiri muri byo byaturutse mu misozi miremire I Misekera muri Karuba. Kimwe cyaguye i Kirotshe ku muhanda wa Sake-Bweremana, ikindi i Sake ahitwa Bikali ahantu hadatuwe, mu gihe ibisasu bibiri byaturutse i Misekera byaguye nimugoroba ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri na 45 z’umugoroba i Sake ahitwa Mahyutsa hafi y’Ikigo cya Mululu.
Muri abo 8 bakomeretse, harimo abana. Bose boherejwe i Goma, kugira ngo bavurirwe ku bitaro bya CBCA i Ndosho.
Bibaye mu gihe umujyanama wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Prisca Lwanda yari i Sake ku munsi w’ejo kugira ngo afashe imiryango yagizweho ingaruka n’ibisasu byahaturikiye mu mpera zicyumweru gishize.