Imirwano ikomeye yazindutse ihanganishije umutwe wa M23 n’umutwe wa wazalendo mu gace ka Karuba muri chefferie ya Bahunde muri territoire ya Masisi aka gace kakaba kari kamaze ibyumweru birenga bibiri kari mu maboko y’umutwe wa M23.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri I Karuba avuga ko umutwe wa Wazalendo ariwo washotoye umutwe wa M23 .
Akomeza avuga ko Wazalendo ishyigikiwe na Fardc bari gukoresha intwaro zikomeye mu kurasa ndetse ko izo ntwaro ziri kurasa no mu basivile batuye muri ako gace .
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Bertrand Bisiimwa kuwa mbere yanditse ku rukuta rwe rwa X ko ingabo za FARDC ,Wazalendo,Fdlr n’abancanshuro bakomeje kurasa uduce dutuwe cyane n’abaturage muri Karuba.
Iyi mirwano yubuye nyuma y’uko umutwe wa AFC utangiye gutoza igisirikare cyawo kugirango bahangane na leta ya Kinshasa nk’uko babitangaje ko biteguye gukuraho ubutegetsi buriho bakoresheje imbaraga.
Umutwe wa M23 ukaba uri mu gace ka Karuba nyuma yuko uhambuye ingabo za guverinoma ya congo .
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com
Ikigaragara nuko M23 yihisha mubaturage,kdi ntiwakeihanganira umuntu uhisha umwanzi wawe,abaturage niba bashaka amahoro nibivangure numwanzi.