Igisasu cyaguye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 i Mugunga, hafi y’aho abantu ibihumbi byinshi bahungiye bahunga imirwano yabereye mu turere twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Igisasu cyaturitse ahagana mu masaha ya saa 1h20, abo ku ruhande rwa leta bakavuga ko cyaturutse mu bice bifitwe na M23 bikikije Sake n’ubwo M23 ntacyo irabitangazaho.
Ku bw’amahirwe, nta wakomeretse hafi y’ahantu impunzi ziri i Lwashi, Rego na Lushagala muri Mugunga aho abaturage benshi ba Sake, Kingi, Malehe, Shasha, Kirotshe bahunze intambara ya M23 na FARDC bacumbikiwe.
Bibaye nyuma y’aho mu mezi ashize mu ntangiriro za Gashyantare, igisasu cyangije inkambi y’abavanywe mu byabo ya Zaina i Sake, gihitana abantu barenga batanu abandi bagera ku icumi barakomereka.
Mu minsi mike ishize, ikindi gisasu cyibasiye inkambi ya Bulenga, muri gurupoma ya Buzi, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.