Nyuma y’igitero cy’inyeshyamba za Maï-Maï Bakata-Katanga, benshi mu Bakongomani bakomeje kwibaza impamvu n’ukuntu zashoboye kwinjira i Lubumbashi zikagaba igitero cyaguyemo abatari bake. nta muntu n’umwe uzikumiriye.
Ni igitero cyagabwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, gihitana abantu 20 barimo Inyeshyamba 16, abapolisi batatu ba Congo Kinshasa n’umusirikare umwe, barindwi mu barwanyi bafatwa mpiri, intwaro nyinshi ziganjemo iza gakondo zigizwe n’imyambi n’imiheto zirafatwa; ndetse hanafatwa imbunda zirindwi.
Abaharanira Uburenganzira bwa muntu bamaganye imbaraga z’umurengera zakoreshejwe mu kurwanya ziriya nyeshyamba, ngo kuko nta ntwaro ziremereye cyane zari zitwaje.
Abenshi mu batuye i Lubumbashi basanisha kiriya gitero n’imikorere idahwitse ivugwa mu buyobozi bwa polisi ya Congo, bakabihuza no kuba Komiseri wungirije w’intara ushinzwe ibikorwa n’iperereza amaze igihe kinini yarashyizwe ku ruhande, nk’uko byatangajwe na Timothée Mbuya, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.
Mu gihe ziriya nyeshyamba za Gédéon Kyungu zateraga i Lubumbashi, zashatse gusahura ibendera gusa zikomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano.
Abagabye igitero bari biganjemo abana n’abagore.
Igikomeje gutera urujijo ni uko inyeshyamba za Bakata-Katanga nta wuzi icyo zigamije, ibyo Sosiyete sivile ikorera mu ntara ya Haut-Katanga yahereyeho isaba Leta ya Congo Kinshasa kwifashisha bariya yafashe mpiri kugira ngo imenye ibyifuzo byabo.
Magingo aya ntacyo abategetsi b’i Kinshasa baravuga kuri kiriya gitero cya Maï-Maï Bakata-Katanga cyagabwe i Lubumbashi, Umujyi wa kabiri ukomeye mu gihugu.
Cyakora icyo amakuru avuga ko nyuma y’amasaha make kiriya gitero kibaye, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, yakoranyije abayobozi n’inzego zishinzwe umutekano, akabasaba gushyikirizwa ubutabera abihishe inyuma ya kiriya gitero.
Mwizerwa Ally