Muri Congo, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 23 Mutarama, abaturage batanu bishwe n’imihoro n’amasasu mu gitero gishya cy’abarwanyi ba ADF bakomoka muri Uganda.
Ibi byabereye mu gace ka Mavivi-Ngite, gaherereye mu birometero 15 mu majyaruguru y’umujyi wa Beni (Kivu y’Amajyaruguru).
Kubera ibi bitero,abaturage benshi baburiwe irengero, nk’uko bivugwa n’imiryango y’abahohotewe.
Nk’uko sosiyete sivili ibitangaza, igitero cyatangiye saa munani ku isaha yaho. Abahohotewe bishwe igihe bagerageza gutoroka. Imirambo yabonetse muri metero 20 uvuye ku muhanda wa kane .
Ingabo n’igihugu FARDC zerekana ko zishe abarwanyi batatu ba ADF ubwo bagabaga icyo gitero.
Amakimbirane aracyari menshi mu gace ka Mavivi. Ibikorwa byose byahagaze. Ibigo by’amashuri byafunzwe. Urujya n’uruza rw’abaturage bahunga rugaragara ku muhanda wa kane, abaturage bamwe bahungiye mu mujyi wa Beni abandi berekeza mu mujyi wa Oicha.