Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gukemura Amakimbirane (ICG), yatangajwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, yasabye ko inama ihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda, Uganda na Angola, yakwiga ku kibazo cy’umutekano kiri mu Ntara ya Ituri.
Kuva mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, abagera kuri 300 barishwe muri Ituri kubera ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kuhabera. Habarurwa abaturage barenga 4000 bishwe urubozo kuva mu 2017.
CODECO izwi nk’umutwe wa politiki ubogamiye ku idini ukorera muri Ituri, washinzwe n’abo mu bwoko bw’Abalendu, niwo ushinjwa ubwicanyi bukomeje gukorwa muri Ituri.
Byose bituruka ku makimbirane hagati y’Abalendu basanzwe ari abahinzi n’Abahema basanzwe ari aborozi n’abacuruzi bamaze igihe kinini muri aka gace gakungahaye kuri zahabu na peteroli.
Umuryango wa ICG wagaragaje ko abarwanyi b’Abalendu bakomeje kugira ingufu ndetse Abahema bakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu rubyiruko rwabo mu gihe ibitero byaba bikomeje.
Uti “Ibikorwa biteguye byo kwirwanaho by’amatsinda y’urubyiruko rw’Aba-Hema byo gushyira za bariyeri mu mihanda ya Ituri, biraca amarenga y’amakimbirane akomeye ashobora kubaho.”
ICG yanatangaje ko abari bagize imitwe y’abarwanyi irimo nka M23 abenshi bari muri Uganda, nabo bashaka kuririra mu makimbirane y’amoko ari muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo binjire mu mirwano.
Yasabye ko Perezida Tshisekedi ashyira amakimbirane yo muri Ituri kuri gahunda y’ibizaganirwaho mu nama ihuza Angola, Uganda, RDC n’u Rwanda.
ICG iti “Uganda n’u Rwanda bishobora gukoresha iri huriro mu kuganira ku byo bishinjanya byo gushyigikira imitwe y’abarwanyi mu Burasirazuba bwa Congo harimo na Ituri, kandi bikiyemeza gushyira iherezo kuri ubwo bufasha.”
Perezida wa Angola, João Lourenço, Félix Tshisekedi wa RDC ni abahuza mu nama yiga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda. Umuryango ICG wifuje ko n’ikibazo cya Ituri cyaganirirwa muri iyi nama.
Ni ibibazo u Rwanda rugaragaza by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo; ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.
Kuva Perezida Tshisekedi yatorwa, u Rwanda na Uganda kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere, byiyemeje gushyira imbaraga mu guharanira amahoro arambye muri RDC, by’umwihariko mu gice cy’Iburasirazuba, aho imitwe irimo FDLR ikorera.
Ikibazo cya Ituri gikomeje kongera ubukana no guhagurukirwa n’inzego zitandukanye. Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ubwinshi bw’intwaro ziri mu biganza by’abasivili batuye mu Ntara ya Ituri.
Ikibazo cy’umutekano muke n’intwaro ziri mu baturage ba Ituri cyari giherutse kugaragazwa n’abadepite bahagarariye iyi ntara ubwo bahuraga na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Sylvestre Ilunga ku wa 13 Nyakanga.
Intara ya Ituri yakunzwe kurangwa n’umutekano muke ahanini bitewe n’imitwe yitwaje intwaro iharwanira irimo CODECO ndetse n’uwa ADF uherutse kwica abagera kuri 27 abandi barenga 45 bagafatwa bugwate.
Guverineri w’Intara ya Ituri iri mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bamanisa Saidi, yagereranyije ubwicanyi bumaze imyaka muri aka gace na Jenoside.
Hagati ya 1999 na 2003, abaturage ibihumbi n’ibihumbi basize ubuzima muri ubu bushyamirane kandi abenshi bari Abahima nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Ndacyayisenga Jerome