Urwego rw’imfungwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje ko kuwa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 imfungwa 12 zatorotse gereza ya Boma, iherereye mu ntara ya Kongo Centrale.
Actualite CD dukesha iyi nkuru ivuga ko mu batorotse harimo 4 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 8 bo bari batarakatirwa.
Umuyobozi wa Gereza ya Boma Mbala Mbumba yavuze ko impamvu yateye izi mfungwa gutoroka itaramenyakana. Yagize ati” Impamvu yateye izi mfungwa gutoroka ntiramenyekana, gusa kuba zaratorotse byo ni ukuri batorotse mu rukerera rwo kuwa Gatandatu binakekwako hari abashinzwe ku barinda babigizemo uruhare”.
Bivugwa ko abenshi muri aba batorotse gereza ya Boma bari barahamijwe abandi bakurikiranwe icyaha cy’Ubujura.
Inzego z’umutekano zikaba zahise zitangiza iperereza ku bashinzwe umutekano w’iyi geraza bashobora kuba baragize uruhare mu gutorokesha izi mfungwa .
Gereza ya Boma niyo gereza nkuru y’Intara ya Kongo Cenrale ikaba ifungiwemo imfungwa n’abagororwa bagera kuri 258 .