Kuva kuwa 6 Werurwe kugera kuwa 12 Werurwe 2022, abantu 6 bivugwa ko bamaze kugwa muri gereza nkuru ya Matadi bazize ubushyuhe bukabije buturuka ku bucucike bw’abayifungiyemo.
Ikinyamakuru Actualite.CD kivuga ko abantu benshi barimo gupfa basize kubura umwuka , biturutse ku bushyuhe bukabije. Binavugwa ko ubu bushyuhe bwatewe n’uko ibyuma byinjizamo umwuka muri iyi gereza cyangiritse. Ibi bikiyongeraho ikibazo cyo kubura amazi yo kunywa kimaze amezi menshi gihari.
Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Matadi,Apolonya Longo yemeza ko atari abantu 6 bapfuye ahubwo ari imfu eshatu zimaze kugaragazwa kuva kuwa 6 Werurwe kugeza kuwa 12 Werurwe 2022.
Apalonya we asobanura ibyateye izi mfu, yavuze ko abapfuye bishwe n’igituntu nyuma yo kwanga gufata imiti bahabwaga n’abaganga ba Gereza.
Gereza ya Matadi ifungiwemo abantu 624, barimo abagore 19 n’abana 42.