Mu Gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22/01/2024, mu gace ka Mweso, hafi n’umujyi Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo , habyukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ihuriro y’Ingabo za FARDC ndetse na SADC.
Ku rukuta rwe rwa X umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iri huriro ryagabye ibi bitero kuri aba barwanyi ariko intego yabo ari ukwica abaturage no kwangiza ibyabo.
Yagize ati: “Ihuriro rigizwe n’imitwe yitwaje imbunda ifasha FARDC kurwana , FDLR, Abacanshuro Ingabo z’u Burundi na Wazalendo na SADC, bagabye ibitero mu baturage baturiye Mweso no mu nkengero zaho.”
Yakomeje agira ati: “M23 ikomeje kwirwanaho mu buryo bwa kinyamwuga, irwanirira abaturage n’ibyabo.”
Biravugwa ko muri iyi mirwano, ingabo za Congo FARDC n’Ihuriro ryayo bataye ibikoresho byinshi nyuma y’uko M23 yirwanyeho bikomeye.
Ni imirwano ibaye mu gihe ejo ku cyumweru mu duce twa Karuba no mu nkengero zaho no muri Kibumba humvikanye kmirwano aho bya vuzwe ko FARDC yakoresheje za drone n’indege z’intambara.
Byatumye abaturage benshi bava mu byabo bahungira ahatari imirwano, muri Rutshuru abandi berekeza muri Nyiragongo.