Ibisasu byo mu bwoko bwa misile bikomeje gusukwa mu birindiro bya M23 mu bice bya Cyanzu na Runyoni kuva muri iki gitondo cyo kuwa mbere.
Iminsi 2 irihiritse ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zihanganye n’umutwe wa M23,impande zombi zikomeje gushinjanya ko rumwe arirwo nyirabayazana w’iyo ntambara,mu gihe Umutwe wa M23 ushinja ingabo za Leta guterwa ingabo mu bitugu n’umutwe wa FDLR.
Muri iki gitondo cyo kuwa 22 Werurwe imbunda zikomeye zitera ibisasu bya misile zashinzwe ku musozi wa Ntamugenda zirimo kurasa mu birindiro bya M23 biri mu musozi wa Cyanzu na Runyoni,mu kiganiro Umuvugizi wa M23 Maj Ngoma yagiranye n’umunyamakuru wacu ukorera iGoma yavuze ko uyu mutwe utari mu mirwano n’ingabo za Leta ahubwo utegereje ko Leta ya Congo Kinshasa yubahiriza amasezerano yagiranye n’uyu mutwe agamije kurangiza intambara,ariko muri iki gihe bakaba bakomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta.
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Bunagana ivuga ko muri iki gitondo umurongo munini w’abasilikare ba Leta winjiye mu ishyamba rya Runyoni n’ibitwaro bikomeye,bikaba bivugwa ko mu gice gihereranye n’uRwanda hakomeje kunvikana rusaku rw’amasasu mato n’ibibunda binini.
Mu itangazo Umuvugizi wa M23 Maj.Wily Ngoma yasohoye ku buryo bwa Video yavuze ko ibitero bagabweho kuwa 19 Werurwe byibasiye agace babarizwamo ka Sabyinyo,Mikeno ,Karisimbi na Bisoke,uwo munsi kandi bimwe mu bisasu byaterwaga mu birindiro bya M23 bibiri byarenze umupaka bigwa mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Kinigi mu kagali ka Nyonirima. Kugeza ubu nta rwego rw’umutekano ku ruhande rwa Leta y’uRwanda ntibaremeza cyangwa ngo bahakane ayoo amakuru
Mwizerwa Ally